Kenya: Abigaragambya basizoye paka ngo binjiye mu ngoro y'umukuru w'igihugu



Abanyakenya bateguje ko nubwo yamaze gutesha agaciro itegeko ry’ingengo y’imari ryateje umwuka mubi, bakomeza imyigaragambyo yamagana ubutegetsi bwa Perezida William Ruto, binjire mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu.

Kuri uyu wa 26 Kamena 2024, Perezida Ruto yatangaje ko atagisinye kuri iri tegeko ryari ryamaze kwemezwa n’abagize Inteko Ishinga Amategeko. Ingingo yatumye habaho imyigaragambyo ni iyongera igipimo cy’imisoro.

Uyu Mukuru w’Igihugu yafashe iki cyemezo nyuma yo gutangaza ko abaturage batandatu bapfiriye muri iyi myigaragambyo nubwo andi makuru avuga ko ari 25, abandi 214 bagakomereka. Igice cy’ingoro y’Inteko na cyo cyatwitswe n’abigaragambya.

Bamwe mu Banyakenya bagaragaje ko ikibazo cy’ubutegetsi bwa Ruto kitari ukuzamura imisoro gusa, ahubwo ko kuva muri Nzeri 2022 yananiwe gukemura ibindi byinshi byugarije igihugu, bityo ko akwiye kwegura.

Batangaje ko kugira ngo Perezida Ruto yemere kwegura, bagomba gukomeza imyigaragambyo berekeza ku ngoro y’Umukuru w’Igihugu, bakayinjiramo nk’uko babigenje ku ngoro y’Inteko.

Umwe muri bo witwa Davis Tafari yagaragaje ko atari Ruto gusa ukwiye kwegura, ahubwo ko n’Inteko Ishinga Amategeko ikwiye guseswa, abaturage bakongera bagatora.

Impirimbanyi y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, Boniface Mwangi, ni umwe mu bari bashyigikiye imyigaragambyo yamagana iri tegeko, gusa kuri iyi nshuro yagaragaje ko adashyigikiye ko Abanyakenya binjira mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu, kuko bishobora kubyara urugomo rwinshi, Leta igafata ingamba zikarishye.

Perezida Ruto yategetse ko abasirikare boherezwa mu bice bitandukanye bya Nairobi kugira ngo bafashe abapolisi gukumira imyigaragambyo. Mu gitondo, hagaragaye imodoka zinjiza abasirikare muri sitade ya Nyayo, aho bategerereje ibwiriza.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.