Perezida William Ruto bamuhaye amasaha 48 akaba yamaze kwegura!



Abanyakenya bari mu myigaragambyo basabye Perezida William Ruto kwegura, nyuma y’amasaha make yemeye gucubya imvururu zimaze icyumweru mu gihugu.

Itangazo ryasohowe n’ababahagarariye rivuga ko "Twebwe abaturage ba Repubulika ya Kenya, dutangaje ko tutagifata William Ruto nka Perezida wa Kenya. Turamuhamagarira guhita yegura hanyuma ibiro bye akabishyikiriza abaturage ba Kenya. Igihe cye ku butegetsi cyaranzwe n’ubuswa, imicungire mibi ndetse no kunanirwa gukemura ikibazo cyerekeye iby’ibanze igihugu cyacu bikeneye".

Bunzemo bati: "Turabona nta bushobozi bwo kuyobora afite, bityo turamusaba guhita yegura. Ubutegetsi bwa Perezida Ruto bwaranzwe n’amahano menshi, imiyoborere idatanga umusaruro ndetse no kwirengagiza amahame y’imiyoborere. Ku butegetsi bwe Kenya yagize ihungabana ry’ubukungu, ruswa iriyongera ndetse bunatakarizwa icyizere n’abaturage".

Abanyakenya kandi bavuga ko ibi bibazo byagize ingaruka mbi ku mibereho yabo, ndetse binahungabanya cyane umusingi wa demukarasi yabo.

Perezida William Ruto yasabwe kwegura nyuma y’uko ku wa Kabiri w’iki cyumweru muri Kenya habaye imyigaragambyo ikomeye.

Abigaragambya bamaganaga umushinga w’itegeko rigamije kongera imisoro waherukaga kwemezwa n’abadepite bo mu nteko ishinga amategeko ya Kenya. Ni umushinga bagaragazaga ko uzatuma ikiguzi cy’imibereho cyiyongera, bityo bakawugaragaza nk’umutwaro kuri Bo aho kuba igisubizo.

Ku wa Gatatu tariki ya 26 Kamena Perezida Ruto yatangaje ko atagisinye kuri uyu mushinga w’itegeko, anasaba ko uvanwa mu nteko ishinga amategeko.

Ni Ruto watangaje ko Guverinoma ya Kenya iteganya kugirana ibiganiro n’inzego zitandukanye mu gihugu, mu rwego rwo gushaka ubundi buryo ibibazo birimo imyenda iki gihugu gifite byakemuka.

Abanyakenya ku rundi ruhande ntibakozwa ibyo yatangaje ku wa Gatatu, kuko bo bavuga ko bakeneye "umuyobozi wubahiriza amahame yo gukorera mu mucyo, kubazwa inshingano kandi ushyira imbere imiyoborere myiza".

Bunzemo ko badashobora gukomeza kwihanganira ubutegetsi bwananiwe ibi byose ahubwo bugakoresha nabi ububasha ababuyoboye bahawe.

Abigaragambya kuri ubu bashyigikiwe n’abarimo Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya, Kiliziya Gatolika, abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’imiryango itandukanye; bahaye Perezida William Ruto amasaha 48 yo kuba yamaze kwegura.

Bati: "Duhaye William Ruto amasaha 48 yo kuba yamaze gusohora itangazo ry’ubwegure ndetse agasohoka mu biro bye. Iki gihe ni ingenzi cyane mu gutuma habaho ihererekanya ry’ubutegetsi riciye mu mahoro, ndetse no gutuma igihugu cyacu gitangira kuvurwa ndetse kigakomeza urugendo gifite ubutegetsi bushya bufite umuhate wo gukorera abanyakenya bose ".

Abigaragambya kandi basabye inzego zose kotsa igitutu Perezida Ruto kugeza yeguye.


No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.