SADC yongeye ingabo muri Kivu y'Amajyaruguru mu rwego rwoguhangana na M23



Amakuru akomeje kuvugwa ni uko SADC Umuryango w’ubukungu bw’ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo SAMIDR, wongereye ingabo zawo muri Kivu ya Ruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umubare w’aboherejwe kugeza ubu ubarirwa mu 9000, bakaba biyongereye ku bandi 5000 harimo 2900 ba Afrika y’Epfo iyoboye ubu butumwa, n’izindi ngabo 2100 zirimo iza Tanzania na Malawi, gusa ntabwo zigeze zitanga umusaruro zari zitezweho na Guverinoma ya Kinshasa kuko ntizigeze zirukana M23 mu bice yafashe.

Aya makuru amenyekanye, nyuma y’uko mu ntangiro z’iki Cyumweru hamenyekanye andi makuru y’uko hari abasirikare babiri bishwe n’igisasu cyaturikiye mu birindiro by’ingabo za Afurika y’Epfo. Aba biyongereye ku bandi babiri bishwe n’ikindi gisasu mu ntangiro z’uyu mwaka. Muri bo harimo Captain Simon Mkhulu na Captain Ireven Thabang Semono bishwe n’igisasu mu kwezi kwa Kabiri na Sergeant Mbulelo David Ngubane wapfuye mu kwezi kwa Gatanu uyu mwaka.

Abarwanyi ba M23, mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gatandatu 2024 bafashe mpiri abasirikare bane ba Afrika y’Epfo baguye mu mutego wabo mu gace ka Kimoka muri teritware ya Masisi. Aba biyongera ku bandi bivugwa ko bafashwe mu bihe bitandukanye.

Ku by’izi ngabo zongerwa muri DR Congo ngo leta ya Kinshasa niyo izirengera ikiguzi cy’ibikorwa byazo nyuma y’ibiganiro bizabera i New York mu kanama k’u muryango w’Abibumbye mu mpera z’u kwezi gutaha muri uyu mwaka(2024).

Muri Kivu ya Ruguru hakomeje kubera isibaniro y’intambara ihuza M23 na FARDC, aho usanga ibice binini bigenda bifatwa n’izi ngabo za M23. Kuri uyu wa Gatatu Minisitiri w’Intebe wa DR. C Ruth Suminwa yabwiye abayobozi muri iyi ntara ko igisirikare cya Leta kigiye kongererwa ubushobozi mu rwego rwo guhangana n’abarwanya ubutegetsi.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.