Kayonza: Nyiramajyambere arasaba ko yagobokwa kuko inzu yatujwe yenda kumugwaho

Published from Blogger Prime Android App

Umubyeyi witwa Nyiramajyambere Jacqueline wo mu karere ka Kayonza watujwe mu mudugudu wa Rwinkwavu mu mazu y’ahazwi nko mu kizungu aratabaza avuga ko atewe impungenge n’umutekano we ngo kuko iyo nzu ishobora ku mugwaho we n’abana be ngo dore ko ishaje cyane ku buryo n’iyo imvura iguye imunyagira.

Amazu ari muri uyu mudugudu aho Nyiramajyambere Jacquelina yatujwe yubatswe mu gihe cy’abakoloni ahari hatuye abari bashinzwe ibirombe by’amabuye y’agaciro, ariko uyu mubyeyi we akavuga ko iyo yatujwemo ishaje cyane kurusha izindi.

Aganira n’umunyamakuru wa Radio na TV10, Nyiramajyambere Jacqueline yagize ati: “Nari narashatse umugabo turananiranwa,… 

Kuko nta bundi bushobozi narimfite bwo kuba nakwikodeshereza ndaza mbasaba inzu. Iyo imvura iguye iraza ikadusanga aho turyamye nkabura uko nugama, nkahagarara mu nguni nyine kugira ngo imvura ihite, yahita nkakoropa nkabona kongera kuryama”.

Bamwe mu baturage baturiye muri aka gace bemeza ko aya mazu ashaje ndetse bakavuga ko uyu mubyeyi babona agomba gufashwa akava muri ubu buzima ngo kuko batewe impungenge no kuba iyo nzu ishobora kumugwira na cyane ko afite abana batatu.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco yavuze ko iki kibazo atakizi ko ahubwo agiye kubikurikirana akamenya uko biteye. 

Ati: “Twabigenzura tukamenya uko yahatujwe, tukamenya n’ikibazo cye n’uko yafashwa bibaye ari ngombwa ko afashwa.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.