RDC-Goma: Wazalendo yigometse kuri leta none amahanga aratabazwa.

Published from Blogger Prime Android App

Sosiyete Sivili iratabaza amahanga n’abandi bafite aho bahurira n’uburenganzira bwa muntu, gutabara umujyi wa Goma nyuma y’uko Wazalendo ikomeje kuwuzereramo ikanica Abasivili.

Sosiyete sivile yo muri Komine Karisimbi, iherereye mu bice byo mu mujyi wa Goma, yavuze ko Wazalendo isa n’iyigometse ku buyobozi kuko ngo yabujijwe kuzenguruka mu mujyi itari mukazi ariko ikaba ikomeje kubirengaho. 

Yasabye abayobozi ba leta ya Kinshasa bo muri ibi bice byo muri Komine ya Karisimbi na Goma, guharanira gushyira mu bikorwa icyemezo cyafashwe na Guverineri w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru kibuza Wazalendo kuzenguruka mu baturage bitwaje imbunda.

Iki cyemezo cya Guverineri w’i Ntara, cyavuga ga ko “nta mzalendo wemerewe kuzengurukana Imbunda mu mujyi wa Goma no mu bindi bice bigize amakomine yo muri ibyo bice, harimo Karisimbi n’ahandi.

Ubu butumwa bukavuga ko Wazalendo bakomeje iyi ngeso yabo mbi yo kuzengurukana Imbunda, ko ndetse batazenguruka gusa, kwa hubwo banarasagura amasasu, buzira impamvu, bityo bigashira abaturage baturiye ibyo bice mu mutekano muke kandi bakamburwa nibyabo.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.