Kwamamaza

FERWAFA yaregewe Umunyamakuru KNC ashinjwa ubwambuzi.

Published from Blogger Prime Android App

Umunyamakuru akaba na Perezida w’ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles uzwi nka KNC yarezwe mu ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) aho ashinjwa na myugariro ukomeye muri Police FC, 

Nkubana Marc uvuga ko KNC yambuye amafaranga uyu mukinnyi yaguzwe ubwo yavaga muri Gasogi United yerekeza muri Police FC. 

Mu ibaruwa ndende Nkubana Marc yandikiye FERWAFA avuga ko yageze muri Gasogi United mu mwaka wa 2020, aho yari yasinye amasezerano y’imyaka ine ariko Police FC iza kumugura hasigayemo imyaka 2, agurwa miliyoni 12Frws. 

Nkubana akomeza avuga ko mu masezerano yari yarasinyanye na Gasogi United yavugaga ko iyo umukinnyi aguzwe mbre y’uko amasezerano agana ku musozo ahabwa 30% by’amafaranga aguzwe, bisobanuye ko Nkubana yagombaga guhabwa 3,600,000Frws ariko ngo kugeza ubu akaba nta n’igiceri cy’ijana yahawe. 

Amakuru atugeraho aravuga ko impamvu Gasogi United ntacyo iha uyu myugariro aruko ari we wagiye muri Police FC ku bushake bwa ndetse ko amafaranga yaguzwe ari make cyane ugereranyije n’ayo Gasogi yari imaze kumutangaho, ariko we ngo agahora ayitesha umutwe avuga ko ashaka ubuzima burenzeho bikarangira agurishijwe kugira ngo amahoro ahinde.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana

Ahoyikuye Jean Paul uzwi nka Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana azize impanuka yo mu kibuga. Iyi nkuru y’akababaro, yamenyekanye ku...

Powered by Blogger.