Kamonyi: Haravugwa abakirisitu basengera ku ijuru rya Kamonyi ngo bavuganye n'Imana ikabahindurira ubuzima ihereye ku mazina yabo.

Published from Blogger Prime Android App

Bamwe mu bakirisitu basengera ku musozi wa Shori wo ku ijuru rya Kamonyi muri aka Karere, bavuga ko batakitwa amazina y’abantu kuko bahamagawe n’Imana ndetse ikaba ibakoresha imirimo n’ibitangaza.

Ni umusozi uherereye mu Murenge wa Gacurabwenge, muri aka Karere ka Kamonyi.

Aba baturage baganira n’Umunyamakuru wa Radio/ TV1. wabasanze bari gusenga ndetse bumvikana bavuga indimi n’ubuhanuzi, bavuze ko uyu musozi bawuboneyeho ibitangaza ndetse kuri ubu batakitwa amazina bahawe n’ababyeyi.

Umwe ati “ Nitwa Byiringiro Mose, ni amazina niswe n’Imana, ay’abantu ni Jean Damascene. Imirimo dukoreshwa n’ibitangaza, twarahamagawe, duhamagarwa n’Imana, turimo turayikorera.”

Undi nawe ati “ Kuri uyu musozi impamvu naje, ni uko nabonye igitangaza cy’Imana.Nge nakize ibisazi, ndi umugabo wo kubihamya. Imana yarambwiye iti nzaguha amafaranga, ni ubwo ntayo mfite nayakoresheje ariko yarayampaye.”

Aba baturage bavuga ko basengera kuri uyu musozi saa tatu za mu gitondo, bakahava saa kumi n’imwe (09h-17h).

Nsengiyumva uyobora iri tsinda risengera kuri uyu bise umusozi Wera ( Holy Mountain) , avuga ko imwe mu mpamvu bahafite abayoboke ari uko hakorerwa ibitangaza.

Ati “ Harimo abanyagaturika , wabonye bamabaye ishapule ariko bagakira indwara zabo, harimo abarwaye kanseri , ibisazi bakize barimo hano, ahubwo nge ndi gutyaza impano zange. Icyo waje gusengera urakibona.”

Abatuye uyu musozi bo banenga ko aba baturage bafata umwanya munini mu masengesho aho kuwumara bakora cyangwa bashakisha imirimo.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere avuga ko kuri uyu musozi ubusanzwe bitemewe kuhasengera.

Ati “ Uri gukoreshwa mu buryo bwo kuwutunganya kugira ngo uzabe ahantu ho gukoreshwa mu buryo bw’ubukerarugendo .
Buri dini rifite aho risengera, ryagennye, ntabwo rero twavuga ko kujya ku musozi n’ibindi nk’ibyo byemewe.”

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

RDC: Urukiko rwa gisirikare rwakatiye igihano cy'urupfu abasirikare 25 bahunze imirwano

  Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abasirikare 25 bo mu ngabo z’iki gihugu (FARDC),...

Powered by Blogger.