Umunyamideli akaba n'umuhanzikazi Tanasha Donna agiye gutaramira i Kigali aho azumurikira album ye nshya.

Published from Blogger Prime Android App

Tanasha Donna uri mu bagore bubatse izina ku mbuga nkoranyambaga, akaba umunyamideli ubikomatanya no kuririmba, agiye kuganuza abanya-Kigali album ye nshya.

Uyu mugore ategerejwe gutaramira i Kigali ku wa 21-22 Kamena 2024, aho ndetse kugeza ubu amatike yo kwinjira mu bitaramo bye yamaze gushyirwa ku isoko.

Ku wa 21 Kamena 2024 Tanasha Donna azataramira muri ‘The B Lounge’ i Nyamirambo, aho kwinjira bizaba ari ibihumbi 20Frw n’ibihumbi 50Frw mu myanya y’icyubahiro, mu gihe ushaka ameza ateye mu myanya y’icyubahiro we azishyura ibihumbi 300Frw agahabwa amacupa abiri y’umuvinyo.

Bukeye bwaho, ku wa 22 Kamena 2024, uyu mugore azakira abantu mu birori bizabera kuri ‘Piscine’ ya The B Hotel i Nyarutarama, aho kwinjira ku bantu batanu bari kumwe bizaba ari ibihumbi 250Frw bagahabwa amacupa abiri y’umuvinyo.

Amakuru ava imbere mu ikipe ya Tanasha Donna ahamya ko uyu muhanzikazi mu ndirimbo azaririmba mu ijoro ryo ku wa 21 Kamena 2024 muri ‘The B Lounge’ hazaba higanjemo iziri kuri album ye nshya ateganya gusohora muri Nyakanga 2024.

Uwaduhaye amakuru yagize ati “Tanasha yari amaze igihe adasohora indirimbo kuko yari ari gukora kuri album ye ya mbere, abazitabira igitaramo cye i Kigali bazagira amahirwe yo kumva bwa mbere zimwe mu ndirimbo ziyigize zitaranasohoka.”

Published from Blogger Prime Android App

Mu 2020 nibwo Tanasha Donna yinjiye mu muziki ku buryo bweruye ahita anashyira hanze EP ye ya mbere yise ‘Donatella’ yari igizwe n’indirimbo eshatu zirimo La vie yakoranye na Mbosso, Rider yakoranye na Khaligraph Jones na Te amo.

Muri uwo mwaka Tanasha Donna yasohoye indirimbo ziyobowe na Gere yakoranye na Diamond bakundanaga, Na wewe, Sawa, Donatella, Kalypso yakoranye na Khaligraph Jones.

Umuvuduko yari yinjiranye mu muziki ntabwo wakomeje kuko mu 2021 yasohoye indirimbo ebyiri gusa zirimo Mood na Complications.

Tanasha Donna wakomeje kugorwa no gukora umuziki mu 2022, nabwo yakoze indirimbo ebyiri zirimo Karma ft Barak Jacuzzi n’iyitwa Maradona ari nabwo aheruka gusohora indirimbo.



Source: IGIHE 

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.