Indege y’Igisirikare cya Israel yagabye igitero ku nzu muri Gaza 19 bahasiga ubuzima abagera kuri 50 barakomereka

Published from Blogger Prime Android App

Indege y’Igisirikare cya Israel yagabye igitero ku nzu z’abaturage mu Burasirazuba bwa Gaza, kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Kamena 2024, mu gihe habura amasaha make Abayisilamu bakizihiza Eid Al Adha, abantu 19 barimo umwana, bakaba ari bo bamaze kumenyekana nk’abahitanwe nacyo.

Igitangazamakuru WAFA cya Palestine cyatangaje ko imbangukiragutabara yageze aho igitero cyabereye mu gace ka Al-Shaaf, kari mu Burasirazuba bw’Umujyi wa Gaza, aho icyo gitero cyakomerekeyemo abagera kuri 50.

Ibitero bya gisirikare by’Ingabo za Israel ku butaka, mu mazi no mu kirere muri Gaza kuva tariki ya 7 Ukwakira 2023, byishe abasivili barenga 37,266, abandi 85,102 barakomereka.

Ibihumbi by’abagizweho ingaruka baracyaburiwe irengero, bamwe bigakekwa ko bakiri munsi y’inyubako zabaguyeho.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

RDC: Urukiko rwa gisirikare rwakatiye igihano cy'urupfu abasirikare 25 bahunze imirwano

  Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abasirikare 25 bo mu ngabo z’iki gihugu (FARDC),...

Powered by Blogger.