Kwamamaza

Ikigo cy’Ubwubatsi cya ADHI Rwanda cyasinye amasezerano yo kubaka inzu 440 ziciriritse mu mushinga wa ’Bwiza Riverside Homes

Published from Blogger Prime Android App

Ikigo cy’Ubwubatsi cya ADHI Rwanda cyubatse inzu ziciriritse mu mushinga wa ’Bwiza Riverside Homes’ cyinjiye mu mikoranire n’Ikigo Nyafurika cy’Ishoramari, Shelter Afrique Bank, gikora mu bikorwa bijyanye no guteza imbere imiturire, mu rwego rwo kugira ngo hazubakwe icyiciro cya kabiri cy’uyu mushinga.

ADHI Rwanda yamaze kuzuza icyiciro cya mbere cy’inzu ziciriritse 280, ikaba iteganya gutangira kubaka icyiciro cya kabiri kizaba kigizwe n’inzu zirenga 440.

Ubufatanye bwa ADHI Rwanda na Shelter Afrique Bank bugamije guha inguzanyo iki kigo cy’ubwubatsi kugira ngo kibashe kugera ku nshingano zacyo zo gukomeza kubaka amacumbi aciriritse mu gihugu.

Umuyobozi Mukuru wa ADHI Rwanda, Hassan Adan Hassan, yagaragaje ko umushinga wo kubaka icyiciro cya kabiri bitegura kuwutangira mu gihe hazaba habonetse ubutaka.

Ati “Dufite gahunda yo kubaka nibura inzu 228 mu gihe cy’imyaka itatu, turateganya ko icyo cyiciro cya kabiri tuzagikora nibura mu mwaka umwe n’igice. Icyiciro kibanza twacyubatse mu mezi 13 ukuyemo igihe cy’imvura.”

Yongeyeho ati “Twiteguye gutangira icyiciro cya kabiri, dutegereje gusa ko ubutaka bumara gutangirwa ingurane kandi ibyo ni uruhare rwa Guverinoma y’u Rwanda. Mu gihe ubutaka buzaba bwamaze kuboneka natwe twiteguye gutangira imirimo.”

Yagaragaje ko ugereranyije n’intego zihari zo kubaka nibura inzu zirenga 2208, bamaze nibura gukora 10% by’inzu zigomba kubakwa bityo ko hakiri 90% ikenewe kandi ko bishimangira uko urwego rw’abikorera rushobora gukorana na Leta mu gukemura ibibazo runaka.

Ati “Ibi ni ikimenyetso kigaragaza uko twebwe nk’abikorera dushobora gukorana na Leta n’uburyo yakorana natwe. Kuko uyu ni umwe mu mishanga y’abikorera yabashije kugera ku ntego mu bijyanye no kubaka inzu ziciriritse.”

ADHI Rwanda yubaka inzu ziciriritse kandi zigezweho kuko zubatse mu buryo bubungabunga ibidukikije ndetse ibikoresho bikoreshwa mu kubaka hejuru ya 70% bikorerwa mu gihugu.

Published from Blogger Prime Android App

Hassan yashimye uburyo u Rwanda rworohereza abashoramari, ashingiye ku mikoranire hagati yarwo na ADHI Rwanda, yemeza ko nta cyagerwaho Guverinoma z’ibihugu zitabigizemo uruhare.

Shelter Afrique Bank na ADHI bagiranye amasezerano yo kuba ibyo bikorwa bikorerwa mu Rwanda bishobora kugezwa hirya no hino mu bindi bihugu bigera kuri 44 iki kigo gikorana na byo.

Umuyobozi Mukuru wa Shelter Afrique Bank, Thierno-Habib Hann, yagaragaje ko gukorana na ADHI bishobora gufasha ibihugu binyuranye bya Afurika kubona ibisubizo ku bibazo by’amacumbi bibyugarije.

Yagaragaje ko ibigo byombi byaherukaga gushyira umukono ku masezerano y’imikoranire mu mpera za 2023 ubwo byitabiraga inama Mpuzamahanga yita ku bidukikije ya COP 28.

Yagaragaje ko Afurika ikeneye kwishakamo ibisubizo ku bibazo bimwe na bimwe bikiyibangamiye.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana

Ahoyikuye Jean Paul uzwi nka Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana azize impanuka yo mu kibuga. Iyi nkuru y’akababaro, yamenyekanye ku...

Powered by Blogger.