Igisirikare cya Israel cyatangaje ko cyahitanye uwagemuriraga intwaro umutwe wa Hamas



Igisirikare cya Israel cyatangaje ko igitero cy’indege zitagira abapilote cya IDF cyahitanye Ayman Ratma, umwe mu bagemuriraga intwaro zikomeye umutwe wa Hamas, mu kibaya cya Bekaa .

Israel yavuze ko Ratma yafashaga kohereza ibikoresho by’intambara bigenewe Hamas na Jamaa Islamiya, ishami ry’Abavandimwe b’Abayisilamu (Muslim Brotherhood) biva muri Liban nk’uko iyi nkuru dukesha Euronews ivuga.

Igisirikare cya Israel (IDF) cyavuze ko bishe Ratma kubera "uruhare yagize mu guteza imbere no gushyira mu bikorwa ibikorwa by’iterabwoba byibasiye Israel mu gihe cya vuba, ndetse n’uruhare yagize mu guteza imbere ibikorwa by’iterabwoba byibasira abaturage ba Israel."

Amashusho yanyujijwe kuri X yaturutse mu Biro Ntaramakuru bya Liban, Al-Akhbar yerekanaga imodoka ivugwa ko Ratma yagendagamo irimo kugurumana.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Uganda: Amerika yaburiye abaturage bayo nyuma y’intsinzi ya Museveni n'imyigaragambyo yatumijwe na Bobi Wine

  KAMPALA – Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Uganda yasohoye umuburo ukomeye ugenewe abaturage bayo bari muri icyo gihugu, nyum...

Powered by Blogger.