Abatuye mu mujyi wa Goma bafite impungenge zuko ikirunga cya Nyiragongo cyakongera kuruka!

 


Abatuye mu mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bafite impungenge nyinshi ko ikirunga cya Nyiragongo cyaba kigiye kongera kuruka.

Ku wa Gatanu tariki ya 21 Kamena 2024, ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba, (18h30), nibwo iki kirunga cyatangiye kugaragaza ibimenyetso byo ko cyaba kigiye kuruka nkuko Okapi yabitangaje.

Mu rwego rwo gusuzuma neza amakuru yibanze y’iruka rya Nyiragongo, komite ishinzwe kugenzura ibijyanye n’Ibirunga, Goma Vulcanological Observatory (OVG), yarateranye ku wa Gatandatu mu nama idasanzwe.

Iyi nama idasanzwe yanzuye ko hagomba gukorwa ubugenzi bwimbitse amanywa n'ijoro, hasuzumwa ibijyanye n’iki kibazo.

Muri Gicurasi 2021, iki Kirunga nabwo cyararutse , ibikoma bimanuka mu bice by’Umujyi wa Goma bituma ibihumbi by’abawutuye ‘bahungira mu bihugu bituranye na Congo birimo u Rwanda.

Radio Okapi ivuga ko “ Uduce tugera kuri 17 twakozweho n’iryo ruka ry’icyo kirunga ndetse bisenya birimo inzu n'ibindi bikorwaremezo biri muri utwo duce.”

Ikirunga cya Nyiragongo ni kimwe mu birunga byo ku isi bifite amateka ya vuba aha yo kuruka, aha iruka ryacyo riboneka urebeye ku kirwa cya Tchegera cyo mu kiyaga cya Kivu hanze y’umujyi wa Goma.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

RDC: Urukiko rwa gisirikare rwakatiye igihano cy'urupfu abasirikare 25 bahunze imirwano

  Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abasirikare 25 bo mu ngabo z’iki gihugu (FARDC),...

Powered by Blogger.