Burundi: Abasirikare byanze kurwanya M23 basabiwe igifungo k'imyaka 10 n'ihazabu ya $800.



Umushinjacyaha wa gisirikare mu gihugu cy’u Burundi yaraye asabiye igifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu y’amadolari 800, buri umwe, mu basirikare 35 banze kurwana na M23 muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu gihe abandi 239 basabiwe gufungwa ubuzima bwose n’ihazabu y’amadolari 800 buri umwe. Ayo madolari 800 ngo ni ayo kwishyura indege, ubwato n’imodoka bakoresheje bataha mu Burundi .

Ni nyuma y’uko abo basirikare bari bamaze hafi ukwezi baburanishwa ku cyaha cyo kwigomeka ku bayobozi bwabo muri Kivu y’Amajyaruguru nk’uko iyi nkuru dukesha UBMNews ikomeza ivuga.

Urubanza rw’abasirikare basaga 270 bafungiwe muri Gereza Nkuru ya Rutana bashinjwa gusuzugura abayobozi babo muri Kivu y’Amajyaruguru, mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo rwari rumaze hafi ukwezi ruburanishwa, icyemezo cy’urukiko kikaba gitegerejwe nyuma y’ukwezi.

Abo basirikare uko ari 274 bari batangiye guhatwa ibibazo kuwa 22 Gicurasi 2024 maze barangiza kwumvirizwa kuwa 18 Kamena 2024 urubanza rukaba rwashyizwe mu mwiherero aho ibizavamo bizatangazwa nyuma y’ukwezi.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

RDC: Urukiko rwa gisirikare rwakatiye igihano cy'urupfu abasirikare 25 bahunze imirwano

  Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abasirikare 25 bo mu ngabo z’iki gihugu (FARDC),...

Powered by Blogger.