Ibyo abashinjwa guhirika ubutegetsi bwa Kinshasa basabye urukiko mbere yo kuburana.

Published from Blogger Prime Android App

Kuri uyu wa Kabiri ushize mu iburanisha ryabereye muri Gereza ya Gisirikare ya Ndolo ryerekeranye n’igitero cyo ku ya 19 Gicurasi cyagabwe ku rugo rwa Vital Kamerhe no ku ngoro y’umukuru w’igihugu i Kinshasa, impaka zibanze ku nyandiko zanditse zatanzwe n’ababuranyi, zivuga muri make ku kwiregura kwabo n’uburenganzira bemererwa n’amategeko. Umushinjacyaha kandi yasubije inzitizi zitandukanye zatanzwe n’abashinjwa.

Ku wa kabiri, abaregwa bongeye kwerekana ibyifuzo byabo by’ingenzi. Urugero, Jean-Jacques Wondo, impuguke mu bya gisirikare mu Bubiligi wari warahawe akazi ko kuvugurura Ikigo cy’igihugu gishinzwe iperereza (ANR), yongeye gusaba ko yarekurwa by’agateganyo.

Abamwunganira bavuga ko arwaye. Nk’uko amakuru aturuka mu bucamanza abivuga, nubwo atabonana na muganga we bwite, amaze ibyumweru bibiri abasha kubona imiti isanzwe. Abunganizi ba Jean-Jacques Wondo na bo barasaba ko yashyirwa muri kasho ituzuye abantu. Kugeza ubu, afunganywe n’abandi bagororwa bagera ku ijana.

Abandi baregwa bahagarariwe n’abavoka babo, basabye ko inyandikomvugo zose bakoreshejwe ubwo babazwaga nyuma yo gutabwa muri yombi zateshwa agaciro, bavuga ko babikoze babihatiwe kandi babajijwe mu ndimi abakiriya babo batumva neza nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ivuga.

Ubushinjacyaha bwamaganye ibyo byifuzo, busaba abacamanza kutabyemera kubera uburemere bw’ibintu baregwa.

Muri rusange, abantu 51 ni bo bakurikiranweho n’urukiko rwa gisirikare rwa Kinshasa / Gombe kugira uruhare mu gitero cyagabwe ku rugo rwa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Vital Kamerhe no ku ngoro ya Perezida Tshisekedi.

Mu baregwa harimo abenegihugu batatu b’Abanyamerika, Umubiligi, Umunyakanada n’Umwongereza.

Biteganyijwe ko kuwa Kabiri utaha, itariki ya 25 Kamena, abacamanza bazafata icyemezo mbere yo kwinjira mu rubanza mu mizi.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.