Ntucikwe na filime yitwa "Shuwa dilu" irimo abakinnyi beza nka Papa Sava na Dr Nsabi bakunzwe hano mu Rwanda

Published from Blogger Prime Android App

Kuva ku wa 17 Kamena 2024 abakunzi ba sinema nyarwanda bari bamaranye igihe amatsiko ya filime nshya ‘Shuwa dilu’ batangiye gushyirwa igorora kuko yatangiye gutambuka kuri Zacu TV.

Iyi filime yatangiye gutambuka kuri Zacu TV kuva ku wa Mbere kugera ku wa Gatanu mu gihe ku wa Gatandatu no ku Cyumweru hatambuka izerekanywe mu minsi y’akazi y’icyumweru.

Iyi filime yakozwe na Zacu Entertainment yayobowe na Niyoyita Roger umaze kwandika izina mu gukora kuri filime zikomeye mu Rwanda.

Ni filime igaragaramo Papa Sava ukina yitwa ‘Superi’, Bamenya agakina yitwa ‘Waxi’ mu gihe Dr Nsabii we akina yitwa ‘Londoni’.

Mu kiganiro na Nelly Wilson Misago uyobora Zacu Entertainment, yavuze ko iyi filime ishingiye ku nkuru ya Superi na Waxi bakina nk’abasore babiri bafashe icyemezo cyo gukodesha inyubako nini mu rwego rwo gushaka uko bayibyaza umusaruro.

Ubuzima bw’aba basore n’umukozi wabo Londoni, nibwo bushingiyeho inkuru y’iyi filime ifite ‘Seasons’ enye, buri imwe ikagira ‘episodes 13’ buri imwe ifite iminota 26.

Misago avuga ko igitekerezo cyo gukora iyi filime bakigize mu rwego rwo guhuza abafite amazina muri sinema y’u Rwanda bityo bikabera icyitegererezo abandi ko bakwiye guhuza imbaraga bagakorana.
Published from Blogger Prime Android App

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.