Euro2024: U Butaliyani bwaraye busezerewe n'Ubusuwisi ku bitego 2:0



Ikipe y’Igihugu y’u Busuwisi yabonye itike ya 1/4 cy’Irushanwa ry’Igikombe cy’u Burayi  yo gusezerera u Butaliyani bufite Igikombe giheruka ku ntsinzi y’ibitego 2-0.

Imikino ya Euro 2024 yakomeje kuri uyu wa Gatandatu, aho amakipe 16 asigaye muri iri rushanwa yatangiye guhatana muri 1/8 cy’irangiza.

Umukino wabimburiye iyindi ni uwo u Butaliyani bufite igikombe giheruka bwasezerewe n’u Busuwisi.

Ubusuwisi bwafunguye amazamu ku munota wa 36 ku gitego cyatsinzwe na Remo Fleuler ku munota wa 36 ku mupira yahawe na Vargas.

Ku munota wa 46 w’umukino,Vargas yatsinze igitego cya kabiri ku ishoti yatereye kure, Donnarumma ntiyawukuramo.

U Busuwisi bugeze muri iki cyiciro ku nshuro ya kabiri mu mateka yabwo, nyuma y’aho muri Euro uheruka bwahageze butunguye Ubufaransa kuri penaliti.

Muri 1/4 cy’irangiza, buzahura n’ikipe izatsinda hagati y’u Bwongereza na Slovakia.

U Budage buri mu rugo buraza kwisobanura na Danmark saa Tatu z’ijoro.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.