Minisiteri ya Siporo yasohoye itangazo ryo gutanga Sitade Amahoro, aho izatahwa n'umukuru w'igihugu



Perezida Paul Kagame azataha ku mugaragaro Stade Amahoro ku wa Mbere, tariki ya 1 Nyakanga nk’uko byemejwe na Minisiteri ya Siporo.

Ibi byatangajwe mu itangazo iyi Minisitiri yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Kamena 2024.

Umukuru w’Igihugu azanakurikirana umukino uzahuza APR FC na Police FC kuri uwo munsi, guhera saa Kumi n’Imwe z’umugoroba.

Biteganyijwe ko amarembo y’iyi sitade iheruka gushyirwa ku rwego rwo kwakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza, azafungurwa saa Tanu, afungwe saa Cyenda.



No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Uganda: Amerika yaburiye abaturage bayo nyuma y’intsinzi ya Museveni n'imyigaragambyo yatumijwe na Bobi Wine

  KAMPALA – Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Uganda yasohoye umuburo ukomeye ugenewe abaturage bayo bari muri icyo gihugu, nyum...

Powered by Blogger.