RDCongo: Perezida Tshisekedi akoranyije inama y'umutekano igitaraganya!



Ku rugamba inyeshyamba za M23 zikomeje kwigarurira ahantu henshi hanyuranye uretse Kanyabayonga, yongeyeho na Luofu na Kayna. Ibyo byatumye Perezida Tshisekedi ahita ateranya inama nkuru y’umutekano igitaraganya.

Minisitiri Patrick Muyaya, yitangarije ko Perezida Tshisekedi yamaze amasaha atatu aganira n’abakuru b’igisirikare ku bijyanye n’uko urugamba ruri kugenda, by’umwihariko ngo bavuze ku ifatwa rya Kanyabayonga.

Ngo, Perezida Tshisekedi akaba yasabye abasirikare gusubiza ibintu mu buryo no kwambura inyeshyamba za M23 ibice zafashe.

Ku wa Gatandatu urubyiruko rwo mu mujyi wa Butembo rwakoze imyigaragambyo yo kwamagana uburyo ingabo za Leta ya Congo zatsinzwe muri Kanyabayonga, urwo rubyiruko rwasatse mu byumba bya Hotel rushaka abasirikare baba bahihishe.

Mu kwizihiza isabukuru y'imyaka 64 y'ubwigenge bwa Congo, Perezida Antoine Felix Tshisekedi yagarutse ku kibazo cy'umutekano utameze neza mu gihugu, avuga ko imbaraga nyinshi Leta yazishyize mu gisirikare kugira ngo kizamure urwego rwacyo.

Iyi nama kandi Perezida Tshisekedi yayikoranyije nyuma yuko Corneille Nangaa umuhuzabikorwa wa AFC/M23, amushinjije kuba ari we kibazo Congo ifite.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.