Dore abahanzi baciye agahigo ku rubuga rwa Spotify!



Abahanzi babiri b’ibyamamare bakomoka muri Canada ari bo Drake na The Weeknd baciye agahigo ku rubuga rwa ‘Spotify’ banikira abandi bose.

Umuraperi Drake yaciye agahigo kuri Spotify nyuma y'uko abaye umuhanzi wa mbere ufite indirimbo nyinshi zagiye zumvwa n'abantu barenga miliyari.

Ni agahigo kari gasanzwe gafitwe na Justin Bieber, gusa kuri ubu Drake nawe uri mu bahanzi bahagaze neza mu muziki yamaze kumukura kuri uwo mwanya, kuri ubu akaba ari we muhanzi ufite indirimbo zumviswe n'abantu benshi kuri uri rubuga rwa Spotify.

Aka gahingo akaba agaciye nyuma y'uko indirimbo ye 'Hold on we're going home' yujuje abarenga miliyari bayumvise, ibyatumye ahita yuzuza indirimbo 16 zagiye zumva n'abarenga miliyari.

Muri izo ndirimbo harimo One Dance, God's Plan, PassionFruit, In my Feelings, Work, Hotline Bling, MIA, Nice For What, Life is good, Going bad, Non stop, Yes indeed, Toosie Slide, Too good, No guidance, na Hold on we're going home'.

Si Drake gusa uhagaze neza kuri Spotify kuko na mugenzi we The Weeknd bavukana muri Canada nawe yaciye agahigo nyuma y’igihe amaze ntabihangano bishya asohora.

Umuhanzi Abel Makkonen Tesfaye, wamamaye nka The Weeknd, niwe muhanzi uyoboye abandi mu kumvwa cyane ku rubuga rwa Spotify. Uyu muhanzi kuri ubu afite abamwumva bahoraho buri kwezi barenga miliyoni 100. 

Igitangaje kuri uyu musore ni uko amaze myaka ibiri yose nta album ashyira hanze. Uyu musore aheruka gushyira hanze album mu 2022 ubwo yashyiraga hanze iyitwa Dawn FM.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.