Minisitiri w'Ikirabuhanga na Inovatiyo yatangaje ko 97% by'ubuso bw'u Rwanda bwagezeho umuyoboro wa inerineti ya 4G



Minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo igaragaza ko ubuso bungana na 97% bw’u Rwanda bumaze kugezwamo umuyoboro mugari wa inerineti ya 4g.

Byagarutsweho na Minisitiri Paula uyobora iyo minisiteri, ubwo yari mu nama mpuzamahanga ku iterambere ry’isi ( World Economic Forum) iri kubera i Delhi mu Buhinde.

Yavuze ko kandi u Rwanda ari kimwe mu bihugu bicye cyane ku isi bitanga serivisi za Leta binyuze mu ikoranabuhanga.

Mu bindi yagarutseho, yavuze mu Rwanda ni hamara kwemezwa itegeko ry’ikoreshwa ry’ubwenge buhangano ( Artificial Intelligent) hari inzego nyinshi iri koranabuhanga rizakoreshwamo.

Zimwe muri izo nzego zikaba zirimo Ubuhinzi, ubuzima, imitangire ya serivisi ndetse n’imibereho rusange y’abaturage. Izi nzego ngo zizatanga nibura Miliyoni 589 z’amadorali ya Amerika ku gihugu mu gihe cy’imyaka itanu.

Mu gihe u Rwanda rwamara kwinjiza iri koreshwa ry’ubwenge buhangano mu buzima bwarwo, hazabaho ukuzamuka kwa 6% ku musaruro mbumbe w’igihugu.

Muri iyi nama minisitiri Paula yavuze ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu biri kwiyubaka no kwihuta mu iterambere ku mugabane wa Afurika ahanini bishingiye ku ikoranabuhanga n’ubumenyi ngiro.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.