Uganda: Amerika yongereye inkunga iha abagize umuryango w'abaryamana bahuje ibitsina



Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Antony Blinken, yatangaje ko igihugu cyabo cyongereye inkunga kigenera abaryamana bahuje ibitsina muri Uganda nyuma y’aho muri Gicurasi 2024 Perezida Yoweri Museveni asinye ku itegeko ribahana.


Ubwo i Washington hizihizwaga umunsi wahariye abo mu muryango urimo abaryamana bahuje ibitsina uzwi nka LGBTQI+, Blinken yavuze ko Amerika ihana ababangamira uburenganzira bwabo.


Yasobanuye ko ibi bihano byafatiwe bamwe mu bayobozi bo muri Uganda muri Gicurasi 2024 kandi ko Amerika yakuye iki gihugu muri gahunda yo gukurikiraho imisoro ibicuruzwa byoherezwa i Washington D.C (AGOA).


Yagize ati “Twafatiye ibihano abayobozi bo muri Uganda bakandagiye uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Twahagaritse Uganda muri AGOA kugeza ubwo izatesha agaciro iri tegeko, ikanakemura ibibazo bibangamiye ikiremwamuntu.”


Blinken yasobanuye ko ubwo Uganda yemezaga itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina, Amerika yahagaritse zimwe mu nkunga yageneraga Uganda kugira ngo itazashyira muri gahunda yo guhana aba bantu, yongera ubufasha yabageneraga.

Ati “Ubwo Uganda yemezaga iri tegeko, twakuyeho ubufasha bwa guverinoma ya Amerika kugira ngo butajya muri iyi politiki y’ihohotera, ari na ko twongereye inkunga ku baturage ba Uganda bari mu muryango wa LGBTQI+ bayikeneye kurusha mbere.”


Abayobozi bo muri Uganda barimo Perezida w’Inteko na Museveni bagaragaje ko badateze gukuraho iri tegeko, basobanura ko rizafasha iki gihugu kubungabunga umuco wacyo by’umwihariko.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.