Abarimu babiri n’umunyeshuri umwe, ba Kaminuza ya UTB bafunzwe bazira ka ruswa!

 


Abarimu babiri n’umunyeshuri umwe, ba Kaminuza y’Ubukerarugendo n’Ubucuruzi (UTB) ishami rya Gisenyi, batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rubakurikiranyeho ibyaha birimo gusaba no kwakira indonke, aho bavugwaho kwakira agera kuri miliyoni 3 Frw yatangwaga n’abanyeshuri ngo babone amanota bataruhiye.

Abatawe muri yombi, barimo uwitwa Theoneste na Sylvain bombi bafite imyaka 50 buri umwe; bakaba ari abarimu ba UTB, ndetse na Dieudonne w’imyaka 27, akaba umunyeshuri muri iyi kaminuza.

Uko ari batatu bakurikiranyweho ibyaha bibiri, ari byo gusaba no kwakira indonke, ndetse n’icyaha cyo kuba icyitso mu ikorwa ry’icyaha cyo gusaba no kwakira indonke.

Ni icyaha cyakorewe mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu, ahaherereye ishami rya UTB, aho abatawe muri yombi bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Gisenyi, ndetse dosiye y’ikirego cyabo, ikaba yaramaze gukorwa yaranashyikirijwe Ubushinjacyaha.

Dr Murangira B. Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, avuga ko aba barimu bakoze ibi byaha mu mwaka w’amashuri wa 2022-2023.

Ati “Basabye bakanakira indonke y’agera kuri 3 033 700 Frw nk’ikiguzi cyo kugira ngo babone amanota yo mu ishuri batakoreye.”

Ni mu gihe uyu munyeshuri bafunganywe kuva tariki 19 Kamena 2024, we akurikiranyweho icyaha cyo kuba icyitso muri iki cyaha cyo kwaka indonke, dore ko ari we wanyuzwagaho ayo mafaranga nk’umukomisiyoneri wahabwaga n’abanyeshuri, ubundi akaba ari we uyashyikiriza aba barimu.

Dr Murangira avuga ko iyi ruswa idakwiye kwihanganirwa, kuko ifite byinshi yakwangiza kuko uretse kugira ingaruka ku ireme ry’uburezi, byanagera no ku murimo no mu zindi nzego zizakorwamo n’abize muri ubwo buryo.

Ati “Ntabwo bikwiye ko umuntu ufite inshingano z’uburezi gusaba no kwakira indoke ngo atange amanota umunyeshuri atakoreye.”

Dr Murangira yasabye abanyeshuri bafite amakuru ku bikorwa nk’ibi, ko bayaha RIB, cyangwa bakabimenyesha uru Rwego bakoresheje imeri, ubundi rugakora iperereza rigamije kubica.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.