Icyateye impanuka yahitanye bane (4) mu bari bagiye kwamamaza Paul Kagame.
Polisi y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’impanuka yabereye mu Muhanda werecyeza mu mujyi wa Huye, y’imodoka yagonze bamwe mu bari bagiye mu bikorwa byo kwamamaza, bamwe bakahasiga ubuzima.
Iyi mpanuka yabereye mu Kagari ka Matyazo mu Murenge wa mu Karere ka Huye, ubwo mu muhanda harimo abaturage benshi berecyezaga mu gikorwa cyo kwamamaza Umukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface mu kiganiro cyihariye yagiranye na RADIOTV10, yavuze ko iyi mpanuka yabaye “mu rucyerere mu ma saa kumi zigana saa kumi n’imwe.”
Yavuze ko imodoka nini yo mu bwoko bwa Toyota Coaster yari mu muhanda w’i Matyazo yerecyeza mu mujyi wa Huye “yagonze abantu baganagana mu bikorwa byo kwiyamamaza mu mujyi wa Huye, ku bw’ibyago bane bahasiga ubuzima abandi bane barakomereka cyane bajyanwa kwa muganga ariko muri abo bose batatu bashobora gutaha, umwe ni we bishobora kuba bikomeye kurushaho. Bari mu Bitaro bya CHUB”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga avuga ko umushoferi wari utwaye iyi modoka yagonze aba bantu yahise atoroka, ubu akaba akiri gushakishwa n’inzego.
Yavuze ko Polisi yahise itangira gukora iperereza ku cyaba cyateye iyi mpanuka yahitanye ubuzima bw’aba baturage bari bagiye kwamamaza Paul Kagame, Umukandida wa FPR-Inkotanyi.
Ati “Cyane cyane ko uwari utwaye icyo kinyabiziga atahise aboneka. Ntabwo turahasobanukirwa neza natwe turacyakurikirana kugira ngo tumenye icyayiteye.”
ACP Rutikanga yaboneyeho kwihanganisha imiryango y’ababuriye ababo muri iyi mpanuka ndetse n’abayikomerekeyemo, anasaba abantu kwitwararika yaba abagenda mu muhanda ndetse n’abashoferi bakirinda icyatuma habaho impanuka nk’izi.
Perezida Paul Kagame ubwo yasozaga ijambo yagejeje ku baturage ibihumbi 300 bari baje kumwakira, yagarutse kuri iyi mpanuka; afata mu mugongo imiryango y’aba bantu bayiburiyemo ubuzima.
Source: RadioTV10
No comments