Uwafunzwe akarenza igihe azajya yishyurwa na Leta. Amagambo y'umukandida Philippe Mpayimana.



Umukandida wigenga wiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu, Mpayimana Philippe, yiyemeje ko natorwa azaharanira ko abantu bafungwa bakarenza iminsi yateganyijwe n’itegeko yajya yishyurwa indishyi z’akababaro kandi zigatangwa na Leta kandi ko iminsi 30 yagenwe yo gufungwa by’agateganyo izagabanywa.

Ibi uyu Mukandida yabigarutseho ubwo yiyamamariza mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Busogo, abwira abaturage bari baje kumva imigabo n’imigambi bye ko naramuka atowe azahindura itegeko, umuntu wafunzwe iminsi ikarenga akazajya yishyurwa na Leta indishyi z’akababaro.

Yagize ati "Mu butabera ndemeza ko iyi ngingo nzayishyigikira. Iyo bafashe umuntu bakamufunga iminsi itegeko riteganya ariko iyo minsi iyo irenze bakamurekura yaba umwere yaba yarahamwe n’icyaha ariko iyo minsi yararenze nta ndishyi ibaho. Ni ngombwa ko hateganywa ko igihe iryo tegeko ryishwe kandi rihari leta ibibazwa ikaba yatanga indishyi k’umuntu bafunze akarenza iminsi iteganywa n’itegeko."

"Ikindi ni uko iminsi 30 y’agateganyo ishobora kuba ari myinshi yagabanywa ariko niba itaranagabanywa niyubahwe yubahirizwe. Ubwo rero leta nisabwa gutanga indishyi igihe iryo tegeko ryishwe bizatuma n’ababishinzwe badakomeza kuryica."

Mpayimana Philippe ni umwe mu bakandida batatu bari guharanira kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu iri imbere aho ahatanye na Paul Kagame watanzwe n’Umuryango RPF Inkotanyi ndetse na Dr Frank Habineza watanzwe na Democratic Green Party of Rwanda.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.