Rayon Sports WFC: Itangishaka Claudine yahagaritse umupira w'amaguru ajya ahari agashara gafatika



Nyuma yo gusoza amasezerano mu kipe ya Rayon Sports Women Football Club, Itangishaka Claudine yahisemo kujya mu bindi agahagarika gukina nk’uwabigize umwuga.

Mu ntangiriro z’umwaka ushize w’imikino, ni bwo Rayon Sports WFC yatangaje ko yasinyishije Itangishaka Claudine amasezerano y’umwaka umwe.

Nyuma yo gusoza amasezerano ye muri Rayon Sports WFC, yahisemo guhita ahagarika gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga. Amakuru yizewe avuga ko uyu mukobwa yahagaritse gukina kuko yagiye mu kandi kazi katari umupira w’amaguru.

Ati “Nabonye akandi kazi mu ruganda ruzwi nko kwa Vannie. Uwampaye akazi afite dépots mu Mijyi ikomeye ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.” Yongeyeho ati “Nzajya nkurikirana ibyinjiye n’ibyasohotse. Nzajya nanajya kuri terrain.”

Yakomeje avuga ko agiye kuba umuyobozi w’ishami ry’urwo ruganda riherereye i Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Kimwe mu byatumye ahitamo guhagarika ruhago akiri muto kandi agifite imbaraga zo gukina, ni umushahara mwiza yahawe mu kazi yagiyemo.

Kugeza ubu, agiye kumara ibyumweru bibiri mu Mujyi wa Goma ahabwa amahugurwa yo kumufasha mu nshingano nshya agiye gutangira.

Itangishaka yakiniye amakipe arimo Scandinavia WFC y’i Rubavu, AS Kigali WFC iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, Fatima WFC y’i Musanze, Rayon Sports WFC, Lupopo na OCL City na zo muri DRC.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

RDC: Urukiko rwa gisirikare rwakatiye igihano cy'urupfu abasirikare 25 bahunze imirwano

  Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abasirikare 25 bo mu ngabo z’iki gihugu (FARDC),...

Powered by Blogger.