Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe Abimukira (IOM) watangaje ko Abakobwa 2000 bo muri Afghanistan basabye kwiga mu Rwanda
Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe Abimukira, IOM, watangaje ko muri uyu mwaka w’amashuri wa 2024, abakobwa bo muri Afghanistan basabye koherezwa mu Rwanda kuhakomereza amasomo yabo binyuze mu ishuri rya School of Leadership of Afghanistan (SOLA) risanzwe rikorera i Kigali, kubera ihohoterwa bakomeje gukorerwa mu gihugu cyabo.
SOLA ni ishuri ryashinzwe na Shabana Basij-Rasikh agamije gufasha abana b’abakobwa bo muri Afganistan kwiga.
Shabana n’abakobwa yari acumbikiye mu ishuri rye, bahunze Umurwa Mukuru, Kabul, mbere gato y’uko Abatalibani bawugeramo muri Kanama 2021. Ku bufatanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Shabana n’abakobwa bigishaga bahawe ubuhungiro mu Rwanda, ishuri rikomeza imirimo yaryo.
Umubare w’abakobwa biga muri iri shuri ugenda wiyongera, aho nibura kuva mu 2023 abakobwa 40 bo muri Afganistan bimukiye mu Rwanda kuhakomereza amasomo.
Mu 2023 nibwo iri shuri ryasinyanye amasezerano n’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe Abimukira, IOM. Aya masezerano agena ko uyu muryango uzajya ufasha abanyeshuri bashya gukomereza amasomo mu Rwanda, mu bijyanye n’ingendo.
Mu nyandiko IOM iheruka gushyira hanze yagaragaje ko abanyeshuri barenga 100 bageze mu Rwanda bwa mbere mu 2021, ari bo bafasha mu kumenyekanisha ibikorwa by’iri shuri no kumenyereza abandi bishya.
Uyu muryango wakomeje uvuga ko “Mu gihe ibitsikamira uburenganzira bw’abakobwa bikomeye kwiyongera muri Afghanistan, abakobwa Benshi b’Abanya-Afghanistan bakeneye uburezi, kugeza ubu SOLA yakiriye ubusabe (bw’abashaka kwiga) barenga 2000, muri uyu mwaka w’amashuri ugiye kuza wa 2024. Ni mu gihe abakobwa bakomeje guharanira kubona ubu burenganzira bw’ibanze kugeza ubu bimwe.”
Umuyobozi wa IOM mu Rwanda, Ash Carl yavuze ko “Urugendo rw’aba bana b’abakobwa ari ikimenyetso cy’icyizere, gishimangira ko iyo habonetse ubufasha bukwiriye mu bijyanye n’uburezi, urubyiruko rushobora kugera kure no mu bihe bikomeye.”
Shabana Basij-Rasikh washinze iri shuri yavuze ko nubwo ingorane ari nyinshi atazahwema kugera ku ntego yihaye. Ati “Nubwo hari ikibazo cyo kwima uburezi abakobwa bo muri Afghanistan, SOLA iracyashikamye ku ntego yo kwiga n’icyizere, ntabwo turi guhangana gusa n’imvugo zikandamiza, ahubwo turi kwandika amateka kuko buri mukobwa wize, arayobora kandi akarota Afghanistan irangwa n’amahoro.”
Mu nama ya Women Deliver yabereye i Kigali, Shabana Basij-Rasikh yavuze ko nubwo abakobwa bo muri Afghanistan bakomeje guhura n’imbogamizi cyane cyane mu bijyanye n’uburenganzira bwo kwiga, afite icyizere ko iri shuri rye rikorera mu Rwanda mu minsi iri imbere rizatanga Perezida wa Afghanistan.
Ati "Ni iby’agaciro kuba ndi hano, ndumva buri wese hano azi ko nyobora ishuri rizavamo Perezida wa Afghanistan w’ahazaza, ndashaka kuvuga ku mbogamizi ebyiri turi guhura nazo uyu munsi muri Afghanistan, imbogamizi imwe ni iri imbere mu gihugu."
Yakomeje avuga ko biteye isoni kuba uyu munsi abakobwa bo muri Afghanistan batemerewe kwiga amashuri yisumbuye.
Ati "Uyu munsi Afghanistan ni cyo gihugu rukumbi ku Isi, aho kuba abana b’abakobwa bakwiga amashuri yisumbuye ari icyaha, biteye isoni kuba uyu mwanya ndi hano mvuga ayo magambo. Bikwiriye kuba bitanga umuburo atari ku Banya-Afghanistan gusa ahubwo n’abandi batuye Isi kuba igihugu nka Afghanistan abana b’abakobwa babuzwa uburenganzira bwa muntu bw’ibanze."
Yavuze ko imbogamizi ya kabiri bahura na yo ari ijyanye no kuba hari ibihugu by’amahanga bibona abanya-Afghanistan bose mu ndorerwamo z’Aba-Taliban, bakumva ko abagabo n’abahugu bose bo muri iki gihugu badashyigikiye uburezi bw’umwana w’umukobwa.
Shabana Basij-Rasikh yavuze ko mu ntego afite ari ukubaka ubushobozi bwatuma ishuri rye ribasha kwakira abana b’abakobwa benshi, abadashoboye kugera mu Rwanda, bagafashwa kwigira mu bihugu bituranye na Afghanistan aho iri shuri riteganya gufungura amashami.
No comments