Rutsiro: Umurenge wa Kivumu ni wo watsindiye Imodoka y'umutekano
Abaturage bo mu karere ka Rutsiro, Umurenge wa Kivumu nibo begukanye igihembo cy’imodoka mu marushanwa y’isuku n’umutekano bahigitse indi mirenge yo mu ntara y’Iburengerazuba, basabwa kuyikoresha bahangana n’abacukuzi bw’amabuye y’agaciro batemewe.
Ni imodoka bashyikirijwe kuri uyu wa gatatu, tariki 19 Kamena 2024, ubwo hasozwaga ibikorwa by’Ingabo na Polisi by’u Rwanda byo gufasha abaturage mu mibereho myiza n’iterambere.
Ibikorwa by’Ingabo abaturage bari bamenyereye nka Army Week kuva muri 2009, nibyo byahinduwe binyuzwa mu buryo bw’amarushanwa aho byinshi bikorwa ni abaturage babigizemo uruhare.
Minisitiri w’Ibikorwaremezo Dr. Gasore Jimmy wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango ubwo yashyikirizaga uyu murenge wa Kivumu imodoka batsindiye muri aya marushanwa yabasabye kuzayikoresha barwanya ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe burangwa muri aka karere.
Ati "Intsinzi nti yari gushoboka iyo hatabaho umusanzu wa buri wese, rero umwuka w’ubufatanye ukomeze ubarange, kuko iterambere rirakomeje, iyi modoka muzayifashishe mu bikorwa byo kurwanya ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe burangwa mu karere, no mu murenge wanyu."
Dr Gasore yakomeje yibutsa abaturage ko iyi ari gahunda idasanzwe ibaye mu mezi atatu, kandi intego yayo yagezweho mu kuzamura imibereho y’umuturage, kuko Inzego z’Umutekano zabaye inkingi zo guhindura imibereho myiza y’abaturage.
Mu bikorwa byakozwe n’Ingabo na Polisi muri iki gihe, hubatswe Amarerero (ECD) 2, harimo iryubatswe ku kirwa cya Bugarura mu murenge wa Boneza ryafashije abana barenga 120 bari barabuze amashuri y’incuke, mu gihe iryo mu murenge wa Rusebeya mu gice gihingwamo icyayi ababyeyi baburaga aho basiga abana nabi basubijwe.
Polisi kandi yahaye ubwato abaturiye ikiyaga cya Kivu, bubafasha kugeza umusaruro ku isoko. Muri ibi bikorwa kandi abaturage bavuwe amaso n’inzobere z’abasirikari, abandi barabagwa.
Guverineri w’Intara y’iburengerazuba, Dushimimana Lambert avuga ko ibikorwa by’Ingabo na Polisi byibanze ku mibereho n’iterambere by’abaturage, kwimakaza isuku n’umutekano no kurwanya imirire mibi.
Ibyo asanga ko ari ubudasa bw’imiyoborere myiza idaheza y’ubuyobozi bukunze ndetse bwitaye kubaturage bufatanya n’inzego z’umutekano mu kurinda ibyagezweho muri myaka 30 u Rwanda rwibohoye.
Mu karere ka Rutsiro, ni kamwe mudukungahaye ku mutungo kamere w’abuye y’agaciro, aho kabarurwamo Kompanyi 16, zemerewe gucukura amabuye y’agaciro, n’ubwo bitabuza abishora mu bucukuzi butemewe kubukora.
Iki gihembo cy’imodoka mu mwaka wabanje cyari cyatwawe n’umurenge wa Rubavu, wo mu karere ka Rubavu.
No comments