Kwamamaza

Nyamasheke: Inzu y'umuturage yafashwe n'inkogi y'umuriro irakongoka ntiyarokora na busa.

 


Inzu y’umuturage witwa Sahunkuye Anicet uri mu kigero cy’imyaka 44 wo mu mudugudu wa Rukoma, akagari ka Ntendezi mu murenge wa Ruharambuga ho mu karere ka Nyamasheke yafashwe n’inkongi y’umuriro ubwo abagize umuryango bari bagiye mu mirimo maze inzu yose irashya n’ibyari biyirimo ntihagira icyo bakuramo.

Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru iravuga ko ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu taliki 15 Kanama 2024, ubwo ngo ba nyir’urugo babyutse batekeye abana babiri bafite igikoma maze bakabasiga mu baturanyi, umugabo n’umugore bakajya mu murimo yabo ya buri munsi maze bakibagirwa kuzimya umuriro.

Amakuru avuga ko mu gikoni hari inkwi ari nazo zabanje gufatwa, noneho igikoni cyose kikabona gufatwa n’iyo nkongi, nyuma hagakurikiraho inzu nini.

Abaturanyi b’uyu muryango babonye igikoni gifashwe bihutira gutabara bagerageza kuzimya ariko biranga biba iby’ubusa kuko umuriro wabarushije imbaraga birangira inzu yosev ikongotse n’ibyari mu nzu bifite agaciro kabarirwa mu mafaranga ibihumbi 600Frws nta na kimwa babashije gusohoramo.

Aya makuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Ntendezi, Nshimiyimana Sam Matthieu.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana

Ahoyikuye Jean Paul uzwi nka Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana azize impanuka yo mu kibuga. Iyi nkuru y’akababaro, yamenyekanye ku...

Powered by Blogger.