Perezida Paul Kagame yavuze ko abanyamakuru bamaze igihe bakora inkuru zihararabika u Rwanda mu cyiswe ‘Rwanda Classified’, bari gutakaza umwanya wabo.



 Perezida Paul Kagame yavuze ko abanyamakuru bamaze igihe bakora inkuru zihararabika u Rwanda mu cyiswe ‘Rwanda Classified’, bari gutakaza umwanya wabo.

Umukuru w’Igihugu yabivuze kuri uyu wa Mbere tariki 17 Kanama 2024, mu kiganiro yagiranye n’urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA, cyatambukaga no ku bindi bitangazamukuru by’imbere mu gihugu.

Perezida Kagame yavuze ko amaze igihe abona itsinda ry’abanyamakuru bubuye intwaro ngo barwanye u Rwanda. Ati “Maze iminsi mbona itsinda ry’abanyamakuru bubuye intwaro ngo baturwanye ariko bari gutakaza umwanya wabo.”

Yongeraho ati” Bakabaye barakoresheje ayo mafaranga n’ingufu zabo mu bindi. U Rwanda rurahari, ruri gutera imbere buri mwaka badahari.”

Perezida Kagame yavuze ko abanenga u Rwanda bashingiye kuri Demokarasi yarwo, birengagiza ibibazo bafite iwabo cyangwa se ibyo u Rwanda rufite bagizemo uruhare. Ati “Icyo ntemera, kuba uri mu bateje ibibazo, na we ubwawe wifitiye ibibazo byawe, kuza ngo unyigishe uburyo ngomba guhangana n’ibibazo byanjye, ibibazo byanjye wagizemo uruhare kuko bimwe byaguturutseho”.

Yongeraho ati “Twamenye kwiga guhangana n’ibitureba ku bw’inyungu z’abaturage bacu. Twumva ibyo batunenga n’ubwo tutabiha umwanya munini uretse ufite ibyo uvuga ubifitiye ibimenyetso, hanyuma tukabirebeho.”

Mu minsi yashize nibwo hadutse itsinda ry’abanyamakuru basaga 50 biganjemo ab’i Burayi bo mu binyamakuru 17, ryatangiye gushyira hanze inkuru z’uruhererekane rivuga ko rimaze igihe rikora ku Rwanda, zifite umujyo bigaragara ko ugamije kuruharabika, muri iki gihe habura iminsi mike ngo habe amatora rusange.

Iki gikorwa cyiswe ‘Forbidden Stories’, aho ukibona izina wakeka ko ugiye gusoma amakuru adasanzwe ku Rwanda, nyamara ibikubiyemo ni amakuru asanzwe ku karubanda, yifashishwa buri gihe n’abafite imigambi mibisha ku Rwanda iyo rwinjiye cyangwa ruri hafi kwinjira mu bihe byihariye.

Aba banyamakuru bavugaga ko mu Rwanda ntawuvuga, gusa ukurikije imibare y’ubushakashatsi ku gipimo cy’imiterere y’itangazamakuru mu Rwanda, Rwanda Media Barometer bwo mu 2021 bugaragaza ko ubwisanzure bw’itangazamakuru buri ku gipimo cya 93.7% mu gihe ubwo gutanga ibitekerezo bwari kuri 86.4%.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

RDC: Urukiko rwa gisirikare rwakatiye igihano cy'urupfu abasirikare 25 bahunze imirwano

  Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abasirikare 25 bo mu ngabo z’iki gihugu (FARDC),...

Powered by Blogger.