Umusirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi yarashwe n'umugore we kubera ubwumvikane buke mu muryango wabo

 


Umusirikare mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(FARDC) yishwe arashwe n’umugore we nyuma yo gushyamirana bagatongana hafi no kurwana. Ibi byabereye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri teritwari ya Kalehe mu ijoro rishyira ku Cyumweru taliki 16 Kamena 2024.

Amakuru avuga ko mbere yuko uyu musirikare witwa Kito Timothee araswa, ngo yabanje gutongana n’uyu mugore we ahagana mu gicuku. Bucyeye byaje kumenyekana ko uyu mugore yaje kuzabiranywa n’uburakari niko kwegura imbunda amurasa mu gituza.

Sosiyete sivili yo muri ako gace, ivuga ko uretse kuba baratonganye, ntiharamenyekana ibindi byimbitse ku cyateye uyu mugore kwica umugabo we.

Mu mpera z’icyumweru gishize, nabwo Urubyiruko rwitwaje intwaro rwishe abasirikare babiri ba FARDC mu gace ka Njiapanda, muri Baswagha, ku birometero 76 uvuye mu Burengerazuba bw’umujyi wa Butembo (Kivu y’Amajyaruguru).

Aba basirikare mbere yo kwicwa babanje gutwikwa ari bazima, nk’uko sosiyete sivili yahoo yabivuze.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Uganda: Amerika yaburiye abaturage bayo nyuma y’intsinzi ya Museveni n'imyigaragambyo yatumijwe na Bobi Wine

  KAMPALA – Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Uganda yasohoye umuburo ukomeye ugenewe abaturage bayo bari muri icyo gihugu, nyum...

Powered by Blogger.