U Rwanda rugiye guhabwa miliyoni 15$ zo guteza imbere ubuvuzi bw’ababyeyi n’impinja

 

Ibikoresho by’ubuvuzi bigenewe guteza imbere ubuzima bw’ababyeyi n’impinja mu Rwanda

U Rwanda ruri mu bihugu icyenda bya Afurika bizahabwa inkunga n’ikigo Mohamed bin Zayed Foundation for Humanity cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), igamije kunoza serivisi z’ubuvuzi bw’ababyeyi n’abana b’impinja.

Iyi nkunga yatangajwe ku wa 26 Ugushyingo 2026, mu Nama Mpuzamahanga yiga ku Buzima Rusange muri Afurika (CPHIA), yabereye i Addis Ababa muri Ethiopia.

Mu nkunga rusange ya miliyoni 135 z’amadolari ya Amerika, u Rwanda ruzahabwa miliyoni 15 zizifashishwa mu kugeza ibikoresho by’ubuvuzi ku bigo nderabuzima n’ibitaro 170.

Biteganyijwe kandi ko iyi nkunga izafasha u Rwanda gukusanya andi mafaranga agera kuri miliyoni 40 z’amadolari, binyuze mu bufatanye na Guverinoma n’abafatanyabikorwa mu iterambere.

Mu bikoresho bizatangwa harimo ibifasha abaganga guhangana n’ikibazo cyo kuva amaraso menshi nyuma yo kubyara, imashini zifasha impinja zavutse zidashyitse gukomeza kubaho, ndetse n’ibikoresho bifasha impinja zifite ibibazo byo guhumeka.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yashimye ubu bufatanye, agaragaza ko buzafasha u Rwanda gukomeza kubungabunga intambwe rwateye mu guteza imbere ubuzima bw’ababyeyi n’abana mu myaka 20 ishize.

Yagaragaje ko kugira abakozi b’ubuvuzi bafite ubumenyi bidahagije igihe badafite imiti, ibikoresho n’ikoranabuhanga bikenewe mu gutanga serivisi zinoze.

Uyu mushinga uzagirira akamaro ibigo by’ubuvuzi birenga 500 byo mu Rwanda, Ethiopia, Kenya, Liberia, Malawi, Nigeria, Ghana, Sierra Leone na Mozambique.

Ugamije kandi gukangurira za guverinoma n’abafatanyabikorwa gushora imari mu rwego rw’ubuzima, hagamijwe kugabanya impfu z’ababyeyi n’abana ziterwa n’impamvu zishobora kwirindwa.

Isoko y’amakuru: IGIHE.

No comments

IZIHERUKA

MTN na Airtel: Abanyarwanda bagiye kujya bahindura umuyoboro badatakaje nimero zabo

  Abakoresha telefone ngendanwa mu Rwanda bagiye kubona ubwisanzure bwo guhitamo ikigo cy’itumanaho kibaha serivisi zibanyuze, batiriwe bahi...

Powered by Blogger.