MTN na Airtel: Abanyarwanda bagiye kujya bahindura umuyoboro badatakaje nimero zabo
Abakoresha telefone ngendanwa mu Rwanda bagiye kubona ubwisanzure bwo guhitamo ikigo cy’itumanaho kibaha serivisi zibanyuze, batiriwe bahindura nimero zabo.
Ibi bikubiye muri gahunda y’ikoranabuhanga ryiswe Mobile Number Portability (MNP), yagejejwe ku Nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 26 Ugushyingo 2026, iyobowe na Perezida Paul Kagame.
Iri koranabuhanga rizatuma umukiliya wa MTN ashobora kwimukira muri Airtel cyangwa uwa Airtel akajya muri MTN, ariko nimero ye igakomeza kuba ya yindi.
Kwimura nimero bizakorwa bite?
Nk’uko amabwiriza y’Urwego Ngenzuramikorere (RURA) abiteganya, umukiliya azagana ikigo cy’itumanaho yifuza kwimukiramo, agaragaze icyangombwa kimuranga kandi asabe kwimura nimero ye.
Iki gikorwa kizakorwa ku buntu. Ibyiciro by’ingenzi byo kwemeza ubusabe no gutangiza serivisi bishobora kumara amasaha umunani, nubwo igihe cyose gishobora kurenga bitewe n’izindi ntambwe zisabwa.
Bizagenda bite kuri Mobile Money?
Gahunda yagejejwe ku Nama y’Abaminisitiri iteganya ko abakiliya bazashobora kugumana nimero zabo na konti bakoresha mu guhererekanya amafaranga kuri telefone.
Icyakora, amafaranga yo guhamagara asigaye ntazimukana n’umukiliya, kandi amapaki ya internet yari yaraguze ntazahita akoreshwa ku muyoboro mushya.
Abakiliya bashobora kungukira mu ihangana rya MTN na Airtel
Izi mpinduka zishobora kongera ihangana hagati y’ibigo by’itumanaho, bigatuma birushaho kunoza serivisi, kugabanya ibiciro no kwita ku byifuzo by’abakiliya.
Aho guhitamo umuyoboro bitewe na nimero umuntu asanganywe, azajya ashobora kuwuhitamo ashingiye ku bwiza bwa serivisi n’ibiciro bimunogeye.
Ubu buryo busanzwe bukoreshwa mu bihugu bya Afurika birimo Kenya, Ghana, Nigeria na Afurika y’Epfo.
Isoko y’amakuru: IGIHE.

No comments