Xi Jinping yaburiye Trump ko ikibazo cya Taiwan gishobora guteza intambara hagati y’u Bushinwa na Amerika
Mu ruzinduko Perezida Donald Trump arimo kugirira mu Bushinwa, Perezida Xi Jinping yagaragaje ko hari intambwe ishimishije imaze guterwa mu biganiro by’ubucuruzi, ariko amuburira bikomeye ku kibazo cy’ibirwa bya Taiwan.
Ibi biganiro byabereye mu muhezo hagati y’aba bakuru b’ibihugu byombi nk’uko byemejwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa.
Intambwe mu bucuruzi n’ikibazo cya Taiwan
Perezida Xi yavuze ko amatsinda y’Abashinwa n’Abanyamerika yagiranye ibiganiro by’ibanze muri Koreya y’Epfo kandi byatanze umusaruro ufatika.
Icyakora, yashimangiye ko ikibazo cya Taiwan ari cyo gikomeye kurusha ibindi, kuko kutagikemura neza bishobora gushyira umubano w’ibihugu byombi mu kaga gakomeye.
Ibi bishobora gutuma Amerika n’u Bushinwa birebana ay’ingwe kugeza n’aho bishobora kubyara intambara.
Ubwumvikane buke ku bijyanye n’intwaro
Ikibazo giteje ubushyamirane gishingiye ku kuba Amerika icuruza intwaro kuri Taiwan. Kugeza ubu:
Hari intwaro zifite agaciro ka miliyari $14 zitegereje uruhushya rwa nyuma rwa Trump.
U Bushinwa bwamaganye ubu bucuruzi bushishikaye, kuko bwemeza ko Taiwan ari intara yabwo kandi itagombye kugira umubano mu bya dipolomasi n’ikindi gihugu.
Amerika yo ivuga ko kugurisha intwaro kuri Taiwan byemewe n’amategeko azwi nka Taiwan Relations Act.
Nubwo Amerika yemera politiki ya "One China" ivuga ko hariho igihugu kimwe cyemewe n’amategeko cyitwa u Bushinwa, ikomeza guha Taiwan intwaro zo kwirinda.
Ubwo abanyamakuru babazaga Trump niba hari umwanzuro bagezeho kuri iki kibazo, yakomeje uruzinduko rwe ntacyo asubije.
No comments