Perezida Kagame yashimangiye ko imbuga nkoranyambaga zazanye uburinganire mu gutanga ibitekerezo!

 


Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagaragaje ko abona imbuga nkoranyambaga nk’igikoresho gikomeye cyazanye uburinganire mu buryo abantu bagaragaza ibyo banyuranyemo n'ibyo banyuranyemo. 

Mu butumwa yagejeje ku bamukurikira, yavuze ko izi mbuga zahaye itangazamakuru ubwigenge budasanzwe, kuko ubu buri muntu wese afite ijambo kandi ashobora kumvwa.

Urubuga rwo kungurana ibitekerezo 

Perezida Kagame yasobanuye ko kuri izi mbuga, buri wese ashobora kuvuga icyo ashaka, haba hari n’abamubwira ko ibyo avuga atari byo, cyangwa abashimangira ko igitekerezo cye gikwiye gutekerezwaho. Yagize ati:

“Ni urubuga rufunguye kuri buri wese, rero bamwe muri twe turakurikira, ubwo rero biba ari aha buri muntu gushungura, akumva iby’ingenzi mu byo yumvise cyangwa yabonye.”

Kurenga imitekerereze ifunze 

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko imbuga nkoranyambaga zafashije abantu kurenga imitekerereze ifunze, aho kenshi abantu bajyanwaga mu bintu batabanje kubitekerezaho cyangwa mu byo batemera kuko gusa byavuzwe n’umuntu kanaka mu itangazamakuru. 

Kuri we, izi mbuga ni inzira nziza yo kubona ibyo umuntu anengwa no kwakira inama, bikaba inshingano za buri wese kwanzura uko yakubakira kuri ayo makuru kugira ngo amugirire akamaro.


No comments

IZIHERUKA

Real Madrid: Kylian Mbappé yavugirijwe induru n’abafana nubwo yafashije ikipe gutsinda Real Oviedo

  Umwuka mubi ukomeje gutota ikipe ya Real Madrid nyuma y’aho rutahizamu wayo w’ikirangirire, Kylian Mbappé , yavugirijwe induru n’abafana b...

Powered by Blogger.