Urban Boys bagiye kongera guhurira ku rubyiniro ari batatu muri 'MTN Iwacu Muzika Festival'

Urban Boys


Nyuma y'imyaka hafi icyenda badataramana ari itsinda ryuzuye, amakuru yizewe arahamya ko Safi Madiba, Nizzo Kaboss, na Humble Jizzo bari mu biganiro bya nyuma byo kongera guhurira mu bitaramo bya 'MTN Iwacu Muzika Festival' by'uyu mwaka wa 2026.

Guhuza imbaraga z'amateka 

Urban Boys, itsinda ryatandukanye mu mwaka wa 2017, rimaze igihe riri mu biganiro n’abategura ibi bitaramo. Biteganyijwe ko Safi Madiba, wari umaze igihe hanze y’u Rwanda, ndetse na bagenzi be Humble Jizzo na Nizzo, bazatangira imyiteguro vuba. 

Ibi bitaramo bishobora kuba imbarutso yo kongera kubona iri tsinda ryahuje imbaraga nka mbere.

Imyiteguro n'imigabo n'imigambi 

Nubwo ibiganiro bikomeje, haracyashakwa umujyi umwe muri itanu izaberamo ibi bitaramo ari wo bazataramiramo by'umwihariko. 

Amakuru ava mu nshuti zabo za hafi avuga ko guhurira muri ubu bukangurambaga bwa MTN ari "test" (igerageza) izagene niba bazongera gukorana nka Urban Boys mu buryo burambye cyangwa niba bazakomeza inzira zabo z’ubwigenge nyuma y’aka kazi. 


No comments

IZIHERUKA

Ikibazo cya Nucléaire: IAEA itewe impungenge n’uko Iran imaze umwaka itanga amakuru mu ibanga nyuma yo kuraswaho na Amerika

  Ikigo Mpuzamahanga Gishinzwe Ingufu za Nucléaire ( IAEA ) cyasohoye raporo nshya nshirana itakamba, kigaragaza impungenge zikomeye z’uko c...

Powered by Blogger.