Ubwumvikane buke hagati ya Amerika na Iran: Donald Trump yise ibisubizo bya Tehran ‘umwanda’
Intambara imaze ibyumweru 10 hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran yubuye indi sura ikaze, nyuma y’uko Perezida Donald Trump yamaganye ku mugaragaro ubusabe bwa Tehran bwari bugamije guhagarika imirwano.
Trump yagereranyije aya masezerano n’umurwayi urembye cyane, nyuma yo kubona ko Iran isaba ibintu Amerika ibona nko "gusuzugurwa".
Ingingo zatumye Donald Trump afata uyu mwanzuro:
Kwishyura ibyangijwe: Iran yasabye Washington kubanza kwishyura ibyangijwe byose muri Iran mbere y'uko amasezerano asinywa.
Ubusugire bwa Hormuz: Tehran yashimangiye ko inzira y’amazi ya Hormuz igomba kugenzurwa na yo nta nkomyi y’ingabo za Amerika zirwanira mu mazi.
Gukuraho ibihano: Iran yishyizemo ko Amerika igomba guhita ikuraho ibihano byose kuri peteroli n’imari.
Liban na Hezbollah: Ibisubizo bya Iran byagarukaga no ku ntambara ya Israel na Hezbollah, ibintu Trump abona nko kwivanga mu bindi bibazo bitareba amasezerano ya Amerika na Iran mu buryo butaziguye.
Iran yo ikomeje gushimangira ko ibyo yasabye "bikwiriye" kandi bigamije amahoro arambye mu karere, ariko Washington yo ibibona nka gahunda yo gushaka guca intege ingabo zayo mu nyanja.
No comments