Real Madrid yahanye bikomeye Valverde na Tchouaméni nyuma yo kurwanira mu myitozo

 


Ikipe ya Real Madrid yatangaje ko yaciye Federico Valverde na Aurélien Tchouaméni amande y’ibihumbi 500€ buri umwe. 

Iki cyemezo cyafashwe ku wa Gatanu, tariki ya 8 Gicurasi 2026, nyuma y’uko aba bakinnyi bombi barwaniye mu myitozo bitewe n’ubushyamirane bumaze igihe hagati yabo.

Inkomoko y'ubushyamirane n'ingaruka zabwo 

Amakuru avuga ko umwuka mubi hagati y’aba bakinnyi ushobora kuba waratangiye ubwo Real Madrid yatozwaga na Xabi Alonso.

  • Impamvu: Bivugwa ko Valverde atishimiye uburyo yigeze gutakaza umwanya wo gukina hakajya hakinishwa Tchouaméni mu mwanya we.

  • Imvune: Muri iyi mirwano, Federico Valverde yagize ikibazo cy'imvune kizaba kimaze ibyumweru bibiri adakina.

Iki gihombo cy’amafaranga n’imvune ya Valverde bije mu gihe ikipe ikeneye abakinnyi bayo bose kugira ngo ikomeze guhangana mu marushanwa itandukanye.

No comments

IZIHERUKA

King James muri BK Arena: Ibyifuzo by’igitaramo cya kabiri cyangwa kwimurirwa muri Stade Amahoro bigeze kure

  Igitutu ni cyose ku ruganda rwa Intore Entertainment n’itsinda rya King James nyuma y’uko amatike y’igitaramo cyo ku wa 1 Kanama 2026 ashi...

Powered by Blogger.