FERWAFA yahagaritse umukozi wa Gorilla FC umwaka wose azira gusuka "ifu" mu kibuga



Komisiyo Ishinzwe Imyitwarire muri FERWAFA yafashe icyemezo cyo guhagarika Ndatimana Olivier mu bikorwa byose by’umupira w’amaguru mu gihe cy’umwaka umwe. 

Ibi byatangajwe mu itangazo ryo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 9 Gicurasi 2026, hashingiwe ku myitwarire yagaragaye mu mukino w’Igikombe cy’Amahoro.

Icyaha n'ibihano byatanzwe:

  • Icyaha: Mu mukino wa ½ wahuje Gorilla FC na Rayon Sports, Ndatimana Olivier yagaragaye asuka mu kibuga ibintu bimeze nk’ifu, byakekwagwamo amarozi.

  • Guhagarikwa: Ndatimana ntashobora kugaragara mu bikorwa by’umupira w’amaguru mu Rwanda mu gihe cy’umwaka umwe.

  • Amande: Yaciwe amande y’ibihumbi 500 Frw agomba kwishyurwa bitarenze iminsi 90.

  • Uburenganzira bwo kujurira: Ndatimana yemerewe kujuririra uyu mwanzuro mu gihe kitarenze iminsi itatu.

FERWAFA yashimangiye ko iyi myitwarire inyuranyije n’amategeko agena imyitwarire mbonezabupfura y’iri shyirahamwe.


No comments

IZIHERUKA

Ikibazo cya Nucléaire: IAEA itewe impungenge n’uko Iran imaze umwaka itanga amakuru mu ibanga nyuma yo kuraswaho na Amerika

  Ikigo Mpuzamahanga Gishinzwe Ingufu za Nucléaire ( IAEA ) cyasohoye raporo nshya nshirana itakamba, kigaragaza impungenge zikomeye z’uko c...

Powered by Blogger.