Perezida wa Mauritania yageze i Kigali kwitabira inama ikomeye ya Africa CEO Forum



Perezida wa Repubulika ya Kisilamu ya Mauritania, Mohamed Ould Ghazouani, yageze mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Gicurasi 2026. 

Akigera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, yakiriwe na Minisitiri w’Umutekano imbere mu gihugu, Dr. Vincent Biruta.

Impamvu y’uruzinduko: 

Perezida Ould Ghazouani aje mu Rwanda kwitabira inama ya Africa CEO Forum. Iyi nama ikomeye ihuza abayobozi b’ibigo binini by’ubucuruzi n’abanyapolitiki bo ku rwego rwo hejuru muri Afurika, iteganyijwe kubera i Kigali ku wa Kane tariki 14 kugeza ku wa 15 Gicurasi 2026.

Iyi ruzinduko rwitezweho gushimangira ubufatanye mu by’ubukungu hagati y’u Rwanda na Mauritania, ndetse no kurebera hamwe amahirwe y’ishoramari mu nzego zitandukanye zizigirwa muri iyi nama.

No comments

IZIHERUKA

Perezida wa Mauritania yageze i Kigali kwitabira inama ikomeye ya Africa CEO Forum

Perezida wa Repubulika ya Kisilamu ya Mauritania, Mohamed Ould Ghazouani, yageze mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Gicurasi 2026.  Akig...

Powered by Blogger.