Perezida Kagame yashimiye urwego rw’abikorera muri Afurika kuba rwinjira mu bibazo byatewe n’inzego za Leta
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashimye uruhare rw’urwego rw’abikorera mu gutuma Afurika ihangana n’imbogamizi zinyuranye, ashimangira ko kenshi uru rwego rwinjira mu gukemura ibibazo byagombye kuba byarakemutse mu nzego za Leta.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane, tariki ya 14 Gicurasi 2026, ubwo yafunguraga inama ya Africa CEO Forum ikomeje kubera i Kigali.
Ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera
Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’abitabiriye iyi nama, yagaragaje ko n’ubwo urwego rw’abikorera rukora akazi kacyo neza, rwarushaho gutera imbere rubonye uburyo rwakorana bya hafi n’inzego za Leta. Yagize ati:
“Ndashaka gushimira urwego rw’abikorera, hari igihe rwinjira mu bibazo byatewe n’inzego za Leta. Ariko iyo ibyo bibazo bitari kuba bihari, urwego rw’abikorera rwagombye kuba ruri kure y’aho ruri ubu”.
Perezida Kagame yakomeje asaba ko buri ruhande (Leta n'abikorera) rwahindura imyumvire n’imikorere kugira ngo inyungu zigere kuri bose, bityo n’umugabane wa Afurika utere imbere kurushaho.
Afurika ikwiye kwishakira ibisubizo
Umukuru w’Igihugu yibukije abayobozi n’abashoramari ko Afurika ifite uruhare rukomeye mu bijyanye n’impinduka ziri kuba ku Isi.
Yashimangiye ko ibihugu bikwiye kureka gutegereza ibisubizo biva hanze, ahubwo bikubakira ku bushobozi n’ibyo byifitiye imbere mu gihugu.
Inama ya Africa CEO Forum iteganyijwe kumara iminsi ibiri (14-15 Gicurasi), ikaba yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma, abanyamigabane n’abashoramari baturutse hirya no hino ku mugabane wa Afurika.
No comments