Ngoma: Umugore yatawe muri yombi akekwaho gukomeretsa umugabo we n’icupa bapfuye ubusinzi

 


Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umugore wo mu Karere ka Ngoma, ukekwaho gukubita umugabo we igice cy’icupa akamukomeretsa bikomeye ku ijosi. 

Ibi byabaye mu ijoro rishyira ku wa Gatatu tariki ya 13 Gicurasi 2026, mu Murenge wa Rukumberi, Akagari ka Rubona, mu Mudugudu wa Maswa.

Imvano y’amakimbirane n’icyo ubuyobozi bubivugaho 

Amakuru yatanzwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukumberi, Nshimiyimana Jean Pierre, avuga ko uyu mugabo n’umugore we bari birirwanye mu kabari basangira inzoga. 

Mu gihe bari bageze aho batumvikana, uyu mugore yahise akubita umugabo we icupa ku ijosi arakomereka cyane. Gitifu Nshimiyimana yagaragaje ko kugeza ubu icyihishishe inyuma y’uku gushyamirana ari ubusinzi.

Uwahohotewe yahise ajyanwa kuvurirwa ku Bitaro bya Kibungo, mu gihe umugore we yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha kuri Sitasiyo ya Sake.

Inama ku baturage 

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rukumberi bwasabye abaturage kwirinda ubusinzi bukabije n’amakimbirane yo mu muryango, kuko bishora abantu mu byaha bikabaviramo gufungwa. 

Basabwe kujya begera ubuyobozi bukabafasha gukemura ibibazo mu mahoro aho kwishora mu bikorwa by’urugomo.

No comments

IZIHERUKA

DJ Toxxyk yasabiwe gufungwa imyaka 5 mu bujurire bw’Ubushinjacyaha

  Umuvangamiziki rurangiranwa mu Rwanda, Shema Arnaud de Bosscher uzwi nka DJ Toxxyk , yongeye kugezwa imbere y’ubucamanza kuri uyu wa Gatan...

Powered by Blogger.