Ikibazo cy’indege ya Perezida w’u Burundi cyongeye kuvugisha benshi: Uwahoze ari Ambasaderi yafatiriye inyandiko zayo
Ikibazo cy’indege ya Perezida w’u Burundi imaze imyaka igera ku 10 iparitse i Madrid muri Espagne cyasubiye mu matwi y'abantu, nyuma y'uko hamenyekanye ko inyandiko zayo zafashwe n’uwahoze ari umudipolomate w’u Burundi, Cherif Aidara Bocoum.
Uyu mugabo arashinja Leta y'u Burundi kumurimo amafaranga menshi, akaba asaba ko abanza kuyahabwa mbere yo gusubiza izo nyandiko z'ingenzi.
Uko indege yageze i Madrid n'uruhare rwa Cherif Aidara
Iyi ndege yo mu bwoko bwa Gulfstream G-IV ifite nimero 9U-BKB, yoherejwe muri Espagne mu mwaka wa 2017 kugira ngo ikorerwe igenzura rya tekiniki (check-up).
Icyo gihe, Cherif Aidara Bocoum, wari umuntu wa hafi wa nyakwigendera Perezida Pierre Nkurunziza, yari yahawe inshingano zo kuyiherekeza.
Bigaragara ko uyu mugabo yafashe inyandiko zose z’iyo ndege ikigera ku kibuga cya Cuatro Vientos i Madrid, bituma indege idashobora kongera kuguruka cyangwa kwimurwa.
Perezida Ndayishimiye yemeye ko iki kibazo gikomeye
Mu kwezi kwa Mata 2026, Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yemeye ku mugaragaro ko ubutegetsi bwe bufite ikibazo cyo kubona izo nyandiko. Yagize ati:
“Iyo ndege igomba kuva i Madrid ikajya mu Bwongereza. Ntishobora kuva i Madrid idafite inyandiko. Kandi ntituri kubasha kubona umuntu uzifite.”
Amaherezo y'iyi ndege ni ayahe?
Cherif Aidara yashyizwe mu rwego rw'abatekamutwe n'ubutegetsi buriho, ariko we akomeje kwinangira kugeza yishyuwe. Hagati aho, iyi ndege ikomeje gutwara Leta y'u Burundi amafaranga menshi yo kuyicunga no kuyitaho buri mwaka mu gihe iparitse i Madrid.
Leta ubu iri hagati y'amahitamo abiri: kwishyura uyu wahoze ari Ambasaderi cyangwa gukomeza kurebera indege yabo ikomeza kwangirikira mu mahanga.
No comments