Ngoma: Abanyeshuri babiri ba EAV/Gitwe batawe muri yombi nyuma yo gukubita umurezi wabo bakamukomeretsa

 

Abanyeshuri babiri ba EAV/Gitwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruri gukurikirana abanyeshuri babiri b’abakobwa biga ku kigo cya EAV/Gitwe mu Karere ka Ngoma, bakekwaho gukubita no gukomeretsa bikomeye umurezi ushinzwe imyitwarire (animatrice) w’iki kigo.

Uko byagenze n’inzira yo gutoroka

Ibi byago byabaye ku wa Kane, tariki ya 7 Gicurasi 2026. Mukabaranga Clarisse (20) na Shallon Anne Marie (20), bakekwaho kuba barateze Nyirabagenzi Ceraphine ubwo abanyeshuri bavaga gusubiramo amasomo, bakamukubita bakoresheje umukoropesho kugeza akomeretse bikomeye.

Nyuma y’iki gikorwa, aba banyeshuri bagerageje gucika ubutabera basimbuka igipangu cy’ishuri, bajya kwihisha mu ishyamba rya Leta riri hafi y’Akagari ka Kibatsi.

Ubutabazi n’ifatwa ryabo 

Inzego z’umutekano zirimo Polisi na DASSO, zifatanyije n’ubuyobozi bw’ibanze, bakoze umukwabo maze babata muri yombi ahagana saa munani n’igice z’amanywa. 

Nyirabagenzi Ceraphine yakubiswe yamaze gutanga ikirego kuri Sitasiyo ya RIB ya Rukira aho abakekwa bafungiwe, mu gihe hagitegerejwe umwanzuro w’ubugenzacyaha ku cyaba cyateye uyu mujinya w’indengakamere

No comments

IZIHERUKA

Mozambique mu muvuno mushya: U Burusiya bwayitegeye amaboko mu guhashya iterabwoba riri muri Cabo Delgado

  U Burusiya bwamaze gutangaza ko bwiteguye guha ubufasha bwose bukenewe igihugu cya Mozambique mu rugamba rwo guhashya burundu imitwe y’ite...

Powered by Blogger.