Ishoramari ku mwana: Idolari 1 rishowe uyu munsi ryungukira Leta 17Frw mu gihe kizaza

 

Ishoramari ku mwana

Kigali ikomeje kwakira inama mpuzamahanga y’iminsi itatu yiga ku buryo bwo kongera ingengo y’imari ishorwa mu mikurire y’abana bato. 

Ubushakashatsi bwamuritswe muri iyi nama bwerekana ko ishoramari ryose rikorewe umwana rikiri rito rifite inyungu ihambaye (Return on Investment) ku bukungu bw’igihugu.

Impamvu idolari 1 riba 17 

Assumpta Ingabire, Umuyobozi Mukuru wa NCDA, yavuze ko iri yunguka ridasobanura amafaranga mu ntoki gusa, ahubwo rishingiye ku bintu bitatu by'ingenzi:

  1. Kugabanya ikiguzi cy'ubuvuzi: Umwana wariye neza, akaba mu isuku kandi agakingirwa ntarwaragurika, ibi bikagabanya amafaranga Leta n'umuryango bateganyaga ku buvuzi.

  2. Gutsinda mu masomo: Imyifatire n’imikurire y’ubwonko (brain stimulation) bikiri bito bituma umwana atsinda mu mashuri, bikagabanya umubare w'abata ishuri cyangwa abasibira.

  3. Umukozi ushoboye: Iyo uyu mwana akuze, aba afite ubumenyi n’uburere bituma aba umukozi ufite umusaruro munini mu bukungu bw'igihugu.

  4. Shutterstock

Gushaka amafaranga mu buryo bushya 

Elizabeth Lule wa ECDAN yagaragaje ko mu gihe inkunga z’amahanga zigabanuka, ibihugu bikwiye gushaka uburyo bw’imbere:

  • Ikoranabuhanga: Kunogereza ikusanyanyamisoro hifashishijwe "Digital Systems".

  • Imisoro ku buzima: Kongera imisoro ku bintu byangiza ubuzima nko ku itabi n’inzoga, maze ayo mafaranga akajyanwa mu burezi n’imikurire y’abana.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Consolée Uwimana, yishimiye ko mu Rwanda abana bagerwaho na ECD bavuye ku bihumbi 297 mu 2020 bakagera kuri miliyoni 1.2 uyu munsi, binyuze mu ngo mbonezamikurire zirenga ibihumbi 32.

No comments

IZIHERUKA

Ikibazo cya Nucléaire: IAEA itewe impungenge n’uko Iran imaze umwaka itanga amakuru mu ibanga nyuma yo kuraswaho na Amerika

  Ikigo Mpuzamahanga Gishinzwe Ingufu za Nucléaire ( IAEA ) cyasohoye raporo nshya nshirana itakamba, kigaragaza impungenge zikomeye z’uko c...

Powered by Blogger.