Kigali International Peace Marathon 2026: Irushanwa ryahinduye isura, rizaba mu minsi ibiri

 


Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF) ryamaze gutangaza impinduka zikomeye mu itegurwa rya Marathon Mpuzamahanga ya Kigali (Kigali International Peace Marathon) y’uyu mwaka, aho rigiye kuba ku nshuro yaryo ya 21. 

Kuri iyi nshuro, irushanwa ntirizaba umunsi umwe nk'uko byari bimenyerewe, ahubwo rizakinwa mu minsi ibiri, tariki ya 13 n’iya 14 Kamena 2026.

Gahunda nshya y’irushanwa 

Iri rushanwa rimaze imyaka 21 rishyizweho ku gitekerezo cya Perezida Paul Kagame mu rwego rwo kwimakaza amahoro, rizaba rimeze gutya:

  • Ku wa Gatandatu, 13 Kamena: Hazaba icyiciro cya Run for Peace (ibilometero 10) kigenewe abasiganwa bishimisha batarushanwa.

  • Ku Cyumweru, 14 Kamena: Hazakinwa ibyiciro by’ubunyamwuga ari byo Full Marathon (km 42,195) na Half Marathon (km 21,097) mu bagabo n’abagore.

Ibyiciro byose bizahagurukira kandi bisoreze kuri Stade Amahoro nshya, imyiteguro ikaba yamaze gutangira aho abifuza kwitabira biyandikisha binyuze ku rubuga rw’iri rushanwa.

Amateka n’urwego rw’irushanwa 

Kuva mu mwaka ushize wa 2025, iyi marathon yashyizwe ku rwego rwa gatatu mu marushanwa akomeye ku isi (Global Elite Label Status). Ibi byatumye umubare w’abitabira wiyongera cyane, aho mu mwaka ushize hagaragaye abasaga ibihumbi 13.

Mu 2025, Abanyarwanda bitwaye neza cyane muri Half Marathon, aho Niyonkuru Florence yegukanye umudali wa Zahabu mu bagore, naho Bigirimana Théophile aba uwa gatatu mu bagabo.

 Mu cyiciro cya Full Marathon, Abanya-Kenya Laban Kipngetich Korir na Teresiah Omosa ni bo begukanye imyanya ya mbere.

No comments

IZIHERUKA

Ikibazo cya Nucléaire: IAEA itewe impungenge n’uko Iran imaze umwaka itanga amakuru mu ibanga nyuma yo kuraswaho na Amerika

  Ikigo Mpuzamahanga Gishinzwe Ingufu za Nucléaire ( IAEA ) cyasohoye raporo nshya nshirana itakamba, kigaragaza impungenge zikomeye z’uko c...

Powered by Blogger.