Intambara y’amagambo n’ubugome: Umuryango wa Yampano na Vava watandukanye burundu hagaragaramo ibikomere n’ubujura
Ishema n’urukundo byari hagati y’umuhanzi Uworizagwira Florien wamamaye nka Yampano n’umukunzi we ‘Vava’ byahindutse umuyonga, nyuma y’aho impande zombi zitangiriye gushyira hanze amabanga n’ibirego bikomeye birimo gukubitana, gukuramo inda, gushinjanya ubujura n'itoteza.
Iri shyamirana rije rikurikira amashusho n’ibiganiro bimaze iminsi bikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, cyanecyane ku rubuga rwa TikTok.
Vava ashinja Yampano kumugonga n’imodoka no kumuruma izuru
Mu kiganiro cy’imbona nkubone cyanyuze kuri TikTok, Vava yagaragaye amaso ku maso ashinja Yampano kumujujubya no gushaka kumuhitana. Yerekanye amafoto n’amashusho y’ibikomere bifatika ku zuru rye ndetse n'ibipfuko ku mubiri.
Vava yavuze ko umubano wabaye mubi cyane ku wa 24 Werurwe 2026, ubwo bari mu modoka bajya muri Sauna, nuko asaba Yampano kureka gukoresha telefone atwaye. Ibyo ngo byarakaje uyu muhanzi, aramubwira ngo nasohoke mu modoka hagati mu muhanda.
Vava yagize ati: "Nkasohoka hanyuma mfata moto. Nkimara kwambara ingofero ‘Casque’ n n n arebye inyuma mbona yadukurikiye... mbona yongereye umuvuduko aratugonga." Vava yongeyeho ko uyu musore asanzwe akoresha ibiyobyabwenge ari na ko amutera ubwoba ko azamwica nibigira hanze.
Yampano na we abiruka inyuma: "Yanyibye inzu yose, anyangisha n’ababyeyi"
Ku rundi ruhande, Yampano na we yasohoye amashusho anyomoza ibyo gukubita uyu mukobwa, ahubwo amushinja kuba yarayogoje ubuzima bwe akamwangiriza ibintu bikomeye.
Yampano yavuze ko uyu mukobwa yari asigaye amukanga amubwira ko azamufungisha kuva aho amashusho yabo batera akabariro yajyera hanze, ari na ko amwangisha ababyeyi n’inshuti magara. Yampano ashinja Vava ubugome bwo gukuramo inda eshatu yari yaramuteye.
Ku bijyanye n'uko batandukanye, Yampano yavuze ko rimwe yatinze gutaha avuye mu kazi ko kuririmba mu masaha ya saa cyenda z'ijoro, umugore akarakara bituma umugabo ahitamo kujya kurara i Rebero ngo atange umutuzo. Bukeye bwaho, umuturanyi yaramuhamagaye amubaza niba yimutse.
“Ngera mu rugo nsanga afite uburakari bwinshi... [nyuma] umuturanyi amuhagamagara amubaza niba yimutse kubera ko yabonaga bimwe mu bikoresho byo mu nzu biri gukurwamo.” — Yampano.
Yampano avuga ko Vava yamwibye imitako yo mu nzu, intebe, n’ibitanda byose, agasiga inzu iheruheru. Yavuze ko kuva uyu mukobwa yakwinjira mu buzima bwe, amabanga n'ubwambure bwe byagiye ku gasozi ku buryo ubuzima bwe bwabaye nk'akayunguruzo.
Kugeza ubu ntabwo haramenyekana niba ikirego cyamaze kugezwa mu nzego z'ubutabera, ariko ibimenyetso n'amashusho byatanzwe n'impande zombi bikomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga.
No comments