Amahoro arayoyotse: Amerika na Israel biri gutegura andi masasu n’ibitero bikaze kuri Iran mu cyumweru gitaha
Ikizere cy’amahoro mu Burasirazuba bwo Hagati gikomeje kugendera ku kanyandoya, nyuma y’aho amakuru aremeza ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel biri mu myiteguro ikaze yo gusubukura ibitero by’amabombe n’amasasu kuri Iran mu cyumweru gitaha.
Ibi bije nyuma y’uko ibiganiro bigamije guhagarika intambara burundu byonse byanze gutanga umusaruro.
Ibi bikomeye byatangajwe n’ikinyamakuru The New York Times, cyemeje ko cyakuye aya makuru mu bayobozi b’imbere muri Amerika ndetse n’abo mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati.
Amateka y’intambara n’iyicwa rya Khamenei
Iyi ntambara yeruye yahuje Amerika, Israel na Iran yatangiye ku wa 28 Gashyantare 2026. Icyo gihe, Amerika na Israel byagabye ibitero by’agashinyaguro mu gihugu rwagati, biza guhitana abayobozi bakuru ba Iran, birimo n’Ayatollah Ali Khamenei wari Umuyobozi w’Ikirenga w’iki gihugu.
Ku wa 8 Mata 2026, impande zombi zari zagerageje gushyiraho agahenge ngo hatangire ibiganiro by’amasezerano, ariko kugeza ubu byarangiye bishubije inyuma ibirenge kubera kwitana ba mwana.
Inzira ya Hormuz: Ingingo iremwereye ubukungu bw'Isi
Icyiciro gishya cy’ibi bitero kije kigamije gufungura ku nguvu Inzira y’Amazi ya Hormuz, ikomeje gufungwa n'ingabo za Iran.
Iki gice ni inkingi ya mwamba mu bukungu bw'isi kuko kinyuzwamo 20% by’ibikomoka kuri peteroli byose bikoreshwa ku Isi.
Gufungwa kwayo byazamuye ibiciro bya lisansi n’ibiribwa ku buryo bukabije hirya no hino ku isi.
Ibizibandwaho mu bitero bishya
Umuyobozi wo muri Leta ya Amerika utashatse ko izina rye rimenyekana, yavuze ko ibi bitero byo mu cyumweru gitaha bizaba bikaze cyane kandi bizibanda ku bintu bitatu:
Ibigo bya gisirikare bikomeye bya Iran.
Ibikorwaremezo by’ubukungu n’itumanaho.
Gufatira Uranium: Amerika ishaka gushyira mu maboko yayo amatsiko ya Uranium bikekwa ko Iran yayatabye mu butaka rwihishwa, nyuma y'uko inganda zayo za Nucléaire zaraswaho na Amerika mu mpera za Kamena 2025.
Perezida wa Amerika, Donald Trump, yakunze gushimangira ko atazatezuka ku mugambi wo gukoresha imbaraga z'amasasu niba Tehran ikomeje kugenda biguru ntege mu gosinye amasezerano.
Ku rundi ruhande, Iran na yo yatangaje ko itazatekereza kabiri ku gusubiza urwamo uzaba ayigabyeho igitero cyose, nk’uko yabigaragaje mu bitero byo muri Gashyantare na n'ubu bikizungereza isi.
No comments