Inkunga yabonetse: Minisitiri Nduhungirehe yemeje ko ingabo z’u Rwanda (RDF) zitakivuye muri Mozambique

 


U Rwanda rwasubije inyuma icyemezo rwari rwarafashe cyo gukura ingabo zarwo mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, nyuma y’aho ikibazo cy’inkunga cyashoboraga guhagarika ubu butumwa cyamaze gukemuka by’abagabo. 

Ibi byemejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Gicurasi 2026.

Iby’ingenzi wamenya kuri iyi nkuru:

  • Ubufatanye bushyizwe ku murongo: Nyuma y’amakuru yavugaga ko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) ushobora guhagarika inkunga binyuze mu gashami ka European Peace Facility, u Rwanda rwahinduye umuvuno. Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda ubu ruri gukorana na Guverinoma ya Mozambique, ari na yo yamaze kubona kandi izakomeza kubona inkunga ikenewe yo gufasha inzego z’umutekano z’u Rwanda.

  • Umuburo wa Yolande Makolo: Muri Mata uyu mwaka, Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo, yari yatanze umuburo w’uko kohereza ingabo bishobora guhagarara kuko u Rwanda rwari rwaratanze igice kinini cy'amafaranga kuva mu 2021 hatabayaho gusaranganya inshingano, avuga ko abafite ishoramari rya gaze i Cabo Delgado bakwiriye no kwerekana uruhare rwabo.

  • Umusaruro w’ingabo z’u Rwanda: Amb. Nduhungirehe yashimangiye ko kuva mu 2021, ubutumwa bwa RDF bwagize umusaruro ugaragara mu kugarura amahoro, gucubya imitwe y’iterabwoba ya ISIS, gufasha imiryango gutaha, no kurinda ishoramari rya gaze ry’amasosiyete y’Abanyaburayi n’Abanyamerika rifite agaciro ka miliyari 50 z’amadolari.

No comments

IZIHERUKA

NEISA 2026: Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi wa IAEA, ahabwa raporo y’uruganda rwa Nucléaire ruzatangira kubakwa mu 2028

  Perezida wa Repubulika, Paul Kagame , yagiranye ibiganiro byihariye n’Umuyobozi w’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ingufu za nucléaire (IAEA),...

Powered by Blogger.