Trump yahishuye ko Amerika yari hafi kurasa kuri Iran, itanga integuza y’iminsi 3
Umwuka w’intambara n’amakimbirane ukomeje gufata indi ntera hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran, nyuma y’aho Perezida Donald Trump ahishuriye ko igisirikare cye cyari kigiye kurasa kuri Iran, ariko icyo gitero kigasubikwa habura isaha imwe gusa ngo itegeko ritangwe.
Ibi Trump yabibwiye abanyamakuru muri White House ku wa Kabiri, tariki ya 19 Gicurasi 2026.
Iby’ingenzi wamenya kuri iyi nkuru:
Isaha ya nyuma n'integuza: Trump yavuze ko haburaga isaha imwe gusa ngo afate icyemezo, ashimangira ko mu gihe Iran itasinya amasezerano mu minsi ibiri cyangwa itatu iri mbere (ku wa Gatanu, ku wa Gatandatu cyangwa ku Cyumweru), Amerika izahita irasa. Yagize ati: "Ntitwabemerera ko bagira intwaro nshya ya nucleaire."
Icyerekezo cya Iran: Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe umutekano mu Nteko Ishinga Amategeko ya Iran, Ebrahim Azizi, yavuze ko Trump yasubitse igitero kubera gutinya ingaruka zikomeye n'ibitero byisumbuyeho yari guhura na byo.
Ibyo Iran isaba mu masezerano: Umushinga w’amasezerano Iran iheruka gutegura urasaba ko intambara zose zihanganishije impande zombi zihagarara (harimo n'iyo muri Liban), kuvana ingabo za Amerika hafi ya Iran, ndetse no gusana ibyangijwe n'ibitero by'ingabo za Amerika zifatanyije n'iza Israel.
No comments