Imibereho irarushaho guhenda: Ibiciro ku masoko byazamutseho 13% mu kwezi kwa Mata 2026

 


Raporo nshya ya NISR yerekanye ko izamuka ry’ibiciro mu Rwanda rikomeje kwihuta, dore ko mu kwezi kwa Mata 2026 byazamutseho 13% ugereranyije na Mata 2025. 

Iri zamuka riruta kure iryo mu kwezi kwa Werurwe 2026 ryari ku kigero cya 9,2%.

Inzego zazamutse kurusha izindi mu mijyi:

  • Ubuvuzi: Nibwo bwazamutse cyane ku kigero giteye inkeke cya 70%.

  • Ubwikorezi: Ibiciro byazamutseho 23,7%.

  • Inzu n'ingufu: Ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi na gazi byazamutseho 21,3%.

  • Ibiribwa: Ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 5,8%.

Iri zamuka ry’ibiciro ntiryasize inyuma n'abaturage bo mu byaro, aho ho byazamutseho 10,6% ugereranyije n’umwaka ushize. 

Raporo yerekana ko hagati ya Werurwe na Mata 2026 gusa, ibiciro byazamutseho 4,7% mu gihe gito cy'ukwezi kumwe.

No comments

IZIHERUKA

Mozambique mu muvuno mushya: U Burusiya bwayitegeye amaboko mu guhashya iterabwoba riri muri Cabo Delgado

  U Burusiya bwamaze gutangaza ko bwiteguye guha ubufasha bwose bukenewe igihugu cya Mozambique mu rugamba rwo guhashya burundu imitwe y’ite...

Powered by Blogger.